• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
07/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
07/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
07/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Tanzania: Haravugwa ishimutwa n’iyicwa ry’utavuga rumwe n’ubutegetsi

Umwanditsi
September 9, 2024

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yategetse ko hakorwa iperereza ku iyicwa ry’umwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi bakomeye muri Tanzania. Mohamed Ali Kibao, wari mu bunyamabanga bw’ishyaka Chadema, byatangajwe ko yaburiwe irengero ku wa gatandatu nyuma y’uko avanywe mu modoka rusange n’abantu batamenyekanye ubwo yarimo yerekeza iwabo ku ivuko mu mujyi wa Tanga avuye i Dar es Salaam. Umurambo we waje kuboneka mu gace ka Ununio, mu majyaruguru ya Dar es Salaam. Ubu hari gukorwa isuzuma mu kugaragaza icyamwishe.

Ishyaka Chadema rivuga ko abantu bitwaje intwaro bahagaritse iyo modoka rusange igeze hafi y’ahitwa Tegeta bakoresheje imodoka bwite ebyiri, bategeka umushoferi n’abagenzi kudasohoka mu modoka, “binjiramo basohora ku ngufu Mzee Kibao wari ugiye i Tanga”.

Umurambo we waje kuboneka kuri iki cyumweru, amakuru y’ibinyamakuru mu gihugu avuga ko umubiri we werekana ibimenyetso ko yakorewe iyicarubozo. Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Perezida Samia yagize ati: “ Nategetse abashinzwe iperereza kumpa raporo irambuye kuri iki gikorwa cy’urwango, hamwe n’ibindi bisa na cyo, vuba bishoboka”.

Perezida Samia yakomeje ati“ Igihugu cyacu ni demokarasi, kandi buri muturage afite uburenganzira bwo kubaho. Leta nyoboye ntabwo yihanganira ibikorwa nk’ibi by’ubugome”.

Samia yavuze ko yihanganishije umuryango wa Kibao, inshuti ze na bene wabo, n’abakuriye ishyaka Chadema. Iyicwa rya Kibao ryateye uburakari no kwamaganwa muri Tanzania, benshi basaba Leta gufata ingamba ku bantu baburirwa irengero, abashimutwa na bamwe bicwa.

Ishyaka Chadema, n’ayandi, ryamaganye ubu bwicanyi kandi ryasabye Leta ibisobanuro no kugira icyo ikora. Ku butegetsi bwa John Magufuli (2015 – 2021) Leta ye yanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu, kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi no gufunga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ageze ku butegetsi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Samia Suluhu yizeje igihugu cyubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bwa bose.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga