• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Youth Volunteers: Ntakudohoka mu bikorwa bigamije gushyira umuturage ku Isonga-Kirezi Thacien

Umwanditsi
October 29, 2024

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa y’umupira w’amaguru bahigitse andi makipe bahuye yo mu Karere ka Kamonyi mu marushanwa y’Isuku n’Isukura, Kwicungira Umutekano hamwe no kurwanya Igwingira mu bana, Urubyiruko rw’Abakorerabushake( Youth Volunteers), bahamya ko nta ntambwe biteguye gutera basubira inyuma mu bikorwa byose bigamije gushyira Umuturage ku Isonga.

Kirezi Thacien, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) mu Karere ka Kamonyi, nyuma yo gushyikirizwa Igikombe giherekejwe na Miliyoni imwe iburaho ibihumbi magana abiri y’u Rwanda, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bafite ibyishimo ku bw’ibihembo, ariko kandi ko bashimira abateguye iki gikorwa.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake bashyikirizwa ibihembo.

Kuri we ndetse n’urubyiruko ahagarariye, Kirezi avuga ko iki gihembo cyarushijeho kubagaragariza ko ntacyo batageraho mu gihe baba bashyize imbaraga hamwe. Ahamya kandi ko bagiye kurushaho kongera imbaraga mu bikorwa byose by’Ubukangurambaga, byaba ibyo basanzwe bakora ndetse n’ibindi bigamije gutuma imibereho y’Umuturage iba myiza kurushaho.

Agira, ati“ Nta kudohoka. Dufite Siloga ivuga ngo‘ Ntakudohoka mu bikorwa bigamije gushyira Umuturage ku Isonga’. Turiteguye, dufite ubushake n’ubushobozi bw’uko ibikorwa byose bishyira umuturage ku Isonga tuzabikomezanya n’izi mbaraga z’ibihembo dutangiranye”.

Kirezi, avuga kuri bimwe mu bikorwa basanzwe bakora bigamije kuzana impinduka nziza mu baturage, yagize ati“ Umutekano ukubiye muri byinshi cyane! Yaba mu mibereho, mu buzima busanzwe mu rugo, yaba n’ibyahungabanya umudendezo w’Umuturage. Mu by’ukuri mu bikorwa dukora harimo gukumira ibyaha. Ibyo ni ibigize ihohoterwa ryose ryabuza umuntu ubwisanzure mu mirimo yose akora”.

Akomeza agira ati“ Tugira ibikorwa byo gucunga umutekano w’umuturage, mu bijyanye n’Imibereho ye. Ntitwatuma agwingira. Tumurinda indwara z’ibyorezo, Ntitwatuma yijandika mu bikorwa byamutwara ubuzima ibyo aribyo byose. Tugira kandi umwihariko wo gukangurira urungano kwiga neza kurera abo babyara kugira ngo bazakure bataragize ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kuko ubuzima bw’umwana butangira agisamwa”.

Kirezi, avuga ko hari gahunda n’ingamba bafite ku rubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi rukigaragara mu bikorwa bibi by’Urugomo, guhungabanya umutekano, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ati“ Hari urugendo twatangiye kandi tugomba gutsinda kuko mu mwaka wa 2013 twari urubyiruko 54 gusa, ariko uyu munsi tugeze ku 57,641. Bisobanuye ko rero muri abo ng’abo bari muri twebwe harimo n’Imboni z’Impinduka( abahoze mu bikorwa bibi bagorowe). Twiteguye twese hamwe n’abandi badushyigikiye kwegera buri umwe wese tubona wateshuka ku nshingano cyangwa ku gukora ibyiza akajya mu bikorwa bibi bihungabanya umutekano n’ibindi bibuza amahoro n’umudendezo abaturage”. 

Akomeza ashishikariza buri umwe wese mu rubyiruko rw’Abakorerabushake kurushaho gukora ibyiza no kubishishikariza urundi rubyiruko ari nako baharanira kutagira n’umwe uhirahira atera intambwe isubira inyuma.

Kirezi Thacien/Youth Volunteers Kamonyi

Avuga ku byo bareba nk’urubyiruko rw’Abakorerabushake bakumva banyuzwe n’umusanzu wabo, avuga ko harimo; Gufasha abaturage mu guhindura imyumvire, Gufasha Abatishoboye kuko hari abo batuje batagiraga aho kurambika umusaya.

Hari kandi, abo boroje amatungo magufi n’Amaremare, Hari ibikorwa remezo bagizemo uruhare yaba Gucukura imirwanyasuri, Guhanga no gutunganya imihanda migenderano, Gukora mu ngo zitandukanye Umurima w’imboga( Umurima w’Igikoni), Gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’izivangwa n’imyaka, n’ibindi, Hari abaturage bishyuriwe Mituweli, Hari ibikorwa bitandukanye byakozwe bigamije gutuma umuturage abaho atuje kandi atekanye.

Mu rwego rwa Nkore neza bandebereho, uretse ibyo bikorwa uru rubyiruko rw’Abakorerabushake bakora mu gufasha umuturage gutera intambwe imujyana mu kubaho mu buzima bwiza no gufasha Ubuyobozi mu bikorwa byose bakenewemo bihindurira ubuzima bwiza Umunyarwanda, ubwabo bamaze kugera ku rwego rw’amatsinda abafasha ubwabo kurushaho kugira Imibereho n’ubuzima bwiza.

Muri bo rwagati, bafite Amatsinda 12 arimo ayo kwizigama no kugurizanya, Abahinga bakorora, Amatsinda y’Abakobwa babyariye iwabo bishyize hamwe bagahindura ubuzima bukaba bwiza!, bararyoherwa.

Kirezi Thacien abwira urubyiruko rugenzi rwe ati“ Ndasaba Urubyiruko ngo baze tujyane mu bikorwa bigamije gushyira Umuturage ku Isonga. Baze tujyane hamwe mu bikorwa bigamije gukunda Igihugu no kugikundisha Abanyarwanda no kugikorera tutizigamye”. 

Ubwo hatangwaga ibihembo, abitabirye iki gikorwa bari benshi.

Kirezi, ahamya ko kuba mu rubyiruko rw’Abakorerabushake nta gihombo na kimwe, ko ahubwo birimo inyungu nyinshi harimo no kumenya amakuru y’ahari amahirwe yahindura ubuzima n’imibereho, guhugurana rwagati muri bo, kurindana irungu no kwigunga, kumenya gahunda z’Igihugu no kujyana nazo ndetse no kumenya amahirwe Igihugu kigenera Urubyiruko. By’umwihariko, kuko ngo burya umenyekana kuko wakoze kandi neza Kirezi agira ati” Baze dukore, dukorere Igihugu ibindi Amatunda ari imbere”.

Abayobozi batandukanye mu Karere barimo Visi Meya ufite imibereho myiza y’Abaturage mu nshingano.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. RWEMARWABAHIZI says:
    October 30, 2024 at 3:56 am

    Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza 👏👏👏👏

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga