• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Rubavu: Ikipe ya Ruyenzi Sporting Club ntiyahiriwe n’ikibuga cya Sitade Umuganda

Umwanditsi
November 5, 2024

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abakina batarabigize umwuga ya “Ruyenzi Sporting Club” muri Runda ya Kamonyi, mu mpera z’icyumeru bagiye mu Karere ka Rubavu gukina n’ikipe y'”Inyange” nayo ikina nk’abatarabigize umwuga. Bose, babikora mu rwego rwo gukora Siporo bagamije kurwanya indwara zitandura, kwishimisha, kubaka Umubano urambye na bagenzi babo hamwe no guharanira kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu. Kuri Sitade Umuganda, ikipe ya Ruyenzi Sporting Club ntiyahiriwe n’uyu munsi kuko yahatsindiwe ibitego 2 kuri kimwe.

Omadi Hakorimana, umukinnyi wa Inyange yatsinze Ruyenzi Sporting Club avuga ko bitaboroheye gutsinda uyu mukino, ariko kandi ko ikiba kigenderewe cyane atari ugutsinda kuko nta gikombe baba bahatanira, ahubwo ari mu buryo bw’Ubusabane no  gukora Siporo nk’urukingo rw’indwara zitandukanye zitandura.

Omadi/Inyange.

Aganira na intyoza.com yagize ati“ Wari umupira mwiza! Ikipe ya Ruyenzi mbonye ari agakipe kameze neza no kugira ngo tubatsinde byari bigoranye cyane. Yari match (umukino) nziza y’Abavetera(abakuze) birumvikana ariko ndishimye”.

Avuga ku isomo akuye muri uyu mukino, yagize ati“ Isomo rya mbere ni uko wenda mpereye nko kubakinnyi tuba twarakinnye umupira bidufasha kongera guhura tukaganira, tukibukiranya ibihe by’ahashize. Muri rusange kubera ko twese dukuze, umukino nk’uyu udufasha no gusabana tukishima, tukagura imibanire ariko kandi tunagamije kurinda umuburi wacu indwara zitandura kuko Siporo ni ubuzima”. Akomeza agira inama abantu bose gukunda no gukora Siporo kuko ari ingenzi ku buzima, Ibanisha abantu, ituma batigunga, irinda indwara nyinshi zitandura.

Butare Leonard, Umukinnyi wa Ruyenzi Sporting Club akaba na Kapiteni avuga ko mu mupira w’amaguru habamo Gutsinda, Gutsindwa ndetse no kunganya, ko rero iyo mukina kimwe muri ibyo bitatu umwe mu bakina aricyo atahana cyangwa se mwembi byakwanga mukanganya.

Butare Leonard/Ruyenzi Sporting Club

Agira kandi ati“ Nubwo gutsinda biryoha, ariko icyo twebwe tuba tugamije ahanini mu mukino nk’uyu wa gicuti ni ugusabana nk’abavandimwe tukamenyana. Ngarutse mu kibuga, ikipe yacu abiganjemo ni abantu batakinnye ho umupira w’amaguru ahubwo baje kugira ngo twihuze, dusabane turwanye ubusaza, turwanye indwara zitandura. Aha rero, twakinnye n’ikipe y’abantu abenshi bakinnye umupira bawuzi cyane, baciye imbere y’abatoza muri za Etenseri na Marine, ariko natwe turimo turazamura urwego kuko ukurikije ukuntu mu myaka yashize twatangiye bimeze turimo turatera imbere, turazamura urwego rw’imikinire ariko kandi tuzanashaka uko turambagiza abaza kudufasha nk’abigeze kuwukina bakaba barasoje, bakuze”.

Kuva Kamonyi ukambukiranya uturere turenga dutanu, ukajya Rubavu yo mu Burengerazuba gukina udakinira igikombe cyangwa se irindi rushanwa ry’ibihembo, utari uwabigize umwuga, birimo gukunda uwo mukino nkuko Gatare abivuga. Birimo urukundo rwagati mu bakinnyi ariko kandi hakanabamo no kuba ikipe igamije gutsura Umubano n’abantu bakure, hakabamo gutembera u Rwanda cyane ko haba hari n’abataragize amahirwe yo gutembera ibice bitandukanye by’Igihugu. Ati“ Iyo dufashe urugendo nk’uru ng’uru harimo inyungu nyinshi! Hari abatembera bakanamenya ibice bitandukanye by’Igihugu batari bazi cyangwa bataherukagamo ariko kandi birimo no gutsura Umubano”.

Mu kibuga cya Sitade Umuganda byari ishiraniro, Ruyenzi Sporting Club irwana no kwishyura.

Nyuma yo kuva mu kibuga kw’amakipe yombi; Ruyenzi Sporting Club na Inyange za Rubavu, igice cya gatatu cy’umukino( Ubusabane) cyaranzwe no kuganira ndetse no gusangira, nyuma abatembera Rubavu ku Kivu n’ahandi baratembera bamenya ndetse abandi biyibutsa aho bataherukaga. Ifuni ibagara Ubucuti ni Akarenge! Abagize ikipe y’Inyange nabo bategerejwe ku Ruyenzi ku matariki ataranozwa ngo atangazwe.

Ruyenzi Sporting Club bafata ifoto y’urwibutso kuri Sitade Umuganda.
Ikipe ya Inyange yabanje mu kibuga.
Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gukina.

Abasifuzi na ba Kapiteni b’amakipe mu kibuga.

Mu kibuga ntabwo byari byoroshye nabusa.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga