• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Umujyi wa Kigali wafungiye Kamonyi amayira, wanga ko hari imyanda yongera kwambutswa Nyabarongo

Umwanditsi
November 12, 2024

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi by’umwihariko abo mu Murenge wa Runda barataka kudakizwa imyanda yo mu ngo(ibishingwe) kandi bishyura buri kwezi Kampuni ya“Ubumwe Cleaning Services“ bagiranye amasezerano yo kubatwarira iyo myanda. Amakuru agera ku intyoza.com ni uko Umujyi wa Kigali umaze iminsi warabujije ko hari imyanda iva Kamonyi ijyanwa I Kigali aho yari isanzwe ijyanwa. Gusa, Umujyi wa Kigali ntushaka kwerura ngo ugire icyo uvuga kuri icyo cyemezo gisibira Kamonyi amayira.

Unyuze mu mihanda itandukanye y’Umurenge wa Runda ahagiye hashyirwa ibikoresho bishyirwamo imyanda ku muhanda, usanga ibyinshi byaruzuye ndetse n’abaturage baragiye bashyira imyanda ku muhanda bateganya ko imodoka za Kampuni ya Ubumwe Cleaning Services ziza kubitwara ariko ubu abenshi barataka umunuko.

Ku mihanda, ahenshi urahanyura ugasanga imyanda irunze.

Bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko batazi ikibazo cyabaye ku buryo imyanda ihera ku gasozi ndetse hamwe umunuko wayo ukaba ubagarukira kandi ari imyanda yakabaye yaratwawe kuko biri mu masezerano na Kampuni.

Umwe mu bakuriye iyi Kampuni ukoresha nomero 0788405956 yabwiye intyoza.com ko ikibazo cyo kudatwara iyo myanda y’abaturage kimaze iminsi ndetse ko hari bamwe mu bakiriya babo( abo batwarira imyanda) bakizi.

Abajijwe impamvu gutwara iyo myanda byahagaze kandi barasinyanye n’abaturage amasezerano yagize, ati“ Habaye ikibazo cy’aho twajyanaga imyanda bitabaye ngombwa ko biba bigishobotse, dusaba nyine ahandi ho kugira ngo tubashe kwimukira! Dutegereje rero natwe ubuyobozi bw’Akarere ko bubikemura”.

Uyu muyobozi muri Ubumwe Cleaning Services, nta byisnhi yashatse kuvuga kuko ubwo umunyamakuru yamubazaga aho basanzwe bajyana iyo myanda, yanze kuhavuga ahubwo abwira umunyamakuru ko yagira icyo abivugaho amaze kumubwira icyo ubuyobozi bwo bwamubwiye.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ikibazo cyatumye imyanda idatwarwa nk’uko byari bisanzwe bikorwa ari uko Kigali yabujije iyo Kampuni kongera kuzana imyanda i Kigali, hanyuma ba nyiri Kampuni nabo bandikira Akarere bakamenyesha ko babujijwe kongera gutwara imyanda ya Kamonyi i Kigali.

Meya Dr Nahayo, avuga ko nyuma yo kubwirwa ko Kigali yafunzwe inzira ikabuza ko imyanda ya Kamonyi yongera kujyanwa mu bimpoteri byaho, Akarere ngo kahise gatangira gushakisha ahazajya hashyirwa iyo myanda ku buryo iki cyumweru ngo hazaba hamaze kuboneka.

Avuga ko hamwe mu hatekerezwaho harimo n’ahahoze hari ikimpoteri mu Murenge wa Runda yafi ya Bishenyi nubwo ubuyobozi buvuga ko cyari kimaze igihe cyarahagaritswe.

Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali ubwo umunyamakuru yamubazaga impamvu yaba yaratumye Umujyi ukumira ko imyanda ivuye Kamonyi yongera kwinjizwa mu mujyi abereye umuvugizi, yanze kwerura imvano yabyo.

Mu magambo ye, yagize ati“ Ubumwe Cleaning Services ikorera no mu mujyi wa Kigali ariko mu mujyi wa Kigali ho badukorera neza nta kibazo dufite. Ibintu rero byo ku Kamonyi, ubwo wabaza Kampuni ukabaza n’Akarere ka Kamonyi bakubwira uko bimeze”.

Mu gihe iby’ibi bishingwe bihangayikishije abaturage kubera kubateza umwanda, umunuko ndetse n’amasazi, kuri bamwe babonye imvura ku mugoroba w’uyu wa mbere biruhukije bavuga ko bagize amahirwe yatumye imwe mu myanda bayijugunya muri za ruhurura n’ahandi hatembaga amazi menshi umuvu ukabitwara. Gusa ku byanyagiriwe ku mihanda, bamwe baravuga ko akazuba nigakubitamo bataza gukira umunuko n’amasazi.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga