• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Turifuza Kamonyi isukuye- Meya Dr Nahayo Sylvere

Umwanditsi
November 15, 2024

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye Abanyakamonyi bose(Abesamihigo) kurangwa n’Isuku aho bari hose. Yibukije ko isuku ihera ku muntu kugiti cye( ku mubiri) ndetse n’aho atuye, asaba ko buri wese isuku ayigira Umuco. Ati “Turifuza Kamonyi Isukuye, abantu bagaragare ko bafite Isuku”.

Ni ubutumwa uyu muyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahaye abaturage bitabiriye itangizwa ry’Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Isuku n’Isukura, anasaba buri wese wumvise ubwo butumwa ku Isuku n’Isukura ko abusakaza hose no muri bose haba aho atuye, agenda ndetse n’aho akorera umunsi ku munsi.

Asobanura uburyo ibiteganijwe muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’Isuku n’Isukura  bizakorwa, yavuze ko bizakorwa mu buryo bwiza burimo n’igenzura harebwa niba ibyateguwe bikorwa uko bikwiye, haba mu bigo by’amashuri, Ibigo nderabuzima, muri za Resitora, ahakorera abantu batandukanye nko mu ma Santere y’Ubucuruzi, mu bigo by’abikorera, mu ngo z’abantu n’ahandi, hagamijwe ko Isuku abantu bayigira Umuco.

Ubu bukangurambaga ku Isuku n’Isukura bwatangijwe butandukanye n’ubundi busanzwe butegurwa kuko mbere habaga harimo n’ibihembo nkuko Meya Dr Nahayo Sylvere abisobanura. Ati“ Ntabwo duteganyamo ibihembo, gusa ntabwo byabuza ko abantu bakora muri bwa buryo bwo guhiga no guhiganwa dutoza abantu bose”.

Ahenshi ku mihanda migari ya Kamonyi, cyane ahahurira abantu benshi hashyizwe ahagenewe gushyira imyanda ibora n’itabora.

Mu rwego rwo kugira ngo uku kwezi kuzavemo umusaruro ufatika mu bikorwa by’Isuku n’Isukura, Meya Dr Nahayo avuga ko mbere yo kwinjira nyirizina mu bikorwa habanje kwegerana kw’inzego zitandukanye kuva kuri Komite z’imidugudu ndetse n’abandi baba mu byiciro bitandukanye babasha kugera ku baturage mu buryo bworoshye.

Meya Dr Nahayo Sylvere, agira ati“ Twemeranijwe ko ubu bukangurambaga bugomba kugera henshi hashoboka, bukagera mu ngo z’Abaturage”. Akomeza avuga ko kuva ku rwego rw’Umudugudu bose babize ndetse babigize ibyabo.

Bamwe mubitabiriye igikorwa cy’itangizwa ry’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura, bari bateraniye Bishenyi bumva ubutumwa.

Mu butumwa bwihariye yageneye Abanyakamonyi, Meya Dr Nahayo Sylvere yasabye ko buri Mwesamihigo wese( Ikibugo cy’Abanyakamonyi ni “Abesamihigo”) uku kwezi akugira ukwe, akisuzuma, akumva ko Isuku n’Isukura ariwe wa mbere ireba,

Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’Isuku n’Isukura, hateganijwe by’umwihariko igikorwa cy’Umuganda rusange kihariye. Hateganijwe kandi ibikorwa bihuriweho ku isuku n’Isukura, aho byateganyirijwe iminsi ibiri mu cyumweru. Umwe muri iyo minsi ibiri mu cyumweru ni uwo ku wa Kabiri unasanzwe ukorwamo Igitondo cy’Isuku ndetse n’umunsi wa Kane w’icyumweru mu masaha y’Igitondo mbere y’indi mirimo. Ibikorwa byo kuri iyo minsi nkuko Umuyobozi w’Akarere abivuga, ntabwo bikuraho ko aho abantu batuye, bagenda n’aho bakorera bakwiye buri munsi gukora Isuku.“ Isuku ni Isoko y’Ubuzima”.

Buri wa Kabiri na buri wa Kane w’icyumweru. Iminsi ibiri yahariwe iki gikorwa.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga