• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Babiri bari barajujubije abaturage barimo uwo bitaga Pirato batawe muri yombi

Umwanditsi
November 19, 2024

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 mu Murenge wa Rukoma na Ngamba Polisi y’u Rwanda ikorera muri iyi Mirenge ifatanije n’abaturage bataye muri yombi abagabo babiri bari batinyitse ndetse bavugako ari bamwe mu bari bamaze igihe barazengereje abaturage mu bikorwa bitari byiza birimo urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi.

Uyu uzwi ku izina rya Pirato, ubundi amazina ye nyakuri ni Hakizimana Emmanuel(Manudi) akaba yaratawe muri yombi na Polisi yari imaze igihe imuhiga bukware ariko bitewe no kwihishahisha ndetse na bamwe bamukingiraga ikibaba byatumaga akwepa bikamuhira.

Amakuru intyoza.com yahawe n’abaturage ni uko Polisi yamenye amakuru y’aho aherereye, ashyirwaho ingenza aza gufatirwa Rukoma ahazwi nko kwa Mudagari hafi n’aho bita Kurwina.

Uyu Pirato kandi, amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma ni uko ari muramu w’uwitwa Daniel bahimba Kuturi, uyu nawe akaba yari azwiho kugira imbwa nyinshi, ariko kubera nawe ibikorwa bitari byiza yabagamo yaje gutabwa muri yombi akaba afungiye Muhanga.

Abaturage ba Rukoma baganiriye n’Umunyamakuru, bavuga ko“ Ngo burya iminsi iba myinshi ariko igahimwa n’umwe kandi ngo koko iyo ya minsi bavuze (40) igeze, uwabuze araboneka”. Aho bavugiraga kuri uyu Pirato.

Mu bihe byashize kubera ibikorwa bitari byiza bya Pirato byari byiganjemo no gutema abaturage, abanyarukoma bari barajujubijwe nawe bagiye batakira inzego kenshi yemwe banahamagaye abatari bake mu banyamakuru ngo babatabarize.

Uyu munsi, baravuga ko baruhutse, baramara kabiri nubwo ngo hakiri abandi ariko ngo bizeye ko nabo amaherezo bazacakirwa cyane ko muri iyi minsi bafite Polisi idasanzwe iri mu bikorwa bihiga bukware abagizi ba nabi, hakaba kandi Umuyobozi mushya wa Polisi nawe ngo utaboroheye.

Uretse uyu Pirato, mu Murenge wa Ngamba ku bufatanye bw’Abaturage n’inzego z’Ibanze, bataye muri yombi uwitwa Ndikubwimana Théoneste bahimbaga NDIRI w’imyaka 33 y’amavuko.

Yafashwe nyuma yo kujya kwiba k’uwitwa Ngendahayo Noël, aho yinjiye mu nzu abanje kwica ingufuri akiba ibirimo Bateri y’Umurasire( Be-Box) ya mySol. Yafatanywe kandi umupanga ndetse n’imfunguzo 22 zitandukanye akoresha mu bikorwa bye by’ubujura.

NDIRI

Kuri uyu NDIRI, avugwaho kwiba kukigero kiri hejuru ku buryo umwaka ushize yatinyutse n'”Ahera” nk’uko abaturage babibwiye intyoza.com, bavuga ko yagiye kwiba mu kiriziya Paruwase Gatolika ya Ngamba, agera no kuri Alitari, yiba ibikoresho birimo Bibiriya Ntagatifu ndetse n’Ikanzu ya Padiri.

Aya makuru, inzego z’ibanze zaganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com zemeje ko ari Impamo, ko aba bombi batawe muri yombi ndetse bakaba bari mu maboko y’inzego z’Umutekano za Polisi na RIB. Kuva bagitabwa muri yombi, umunyamakuru wa intyoza.com yabajije Polisi iby’itabwa muri yombi kuri aba bagabo ariko tugeze aho gukora iyi nkuru tugitegereje gusubizwa.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga