• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Runda: RIB yanengewe mu nteko y’Abaturage

Umwanditsi
November 27, 2024

Mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024 yabereye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi aho umugabo aherutse kwica umugore we amuteye icyuma, abaturage banenze imikorere y’abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Runda. Bagaragaza ko batishimira imikorere isa n’iha icyuho abakora ibyaha, batanga ingero bahereye kubibera muri uyu Mudugudu.

Ahereye ku rupfu rw’umubyeyi w’umu Mama uherutse kwicwa n’Umugabo we aha i Rukaragata, umuturage imbere y’abayobozi muri iyi nteko yagaragaje ko habayeho uburangare bw’ubuyobozi kuko ngo bwari buzi amakuru ndetse n’ibirego byaratanzwe kuri RIB ariko ntibyitabwaho kugera ubwo bisojwe n’uko umugabo yishe umugore we.

Mu bigaragarira amaso, abaturage bari bitabiriye Inteko ari benshi, cyane ko bari banabwiwe ko hari abashyitsi baturuka muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC, nubwo inteko yasojwe batababonye.

Uyu muturage, yavuze ko Mudugudu wa Rukaragata witwa Twishime Athanase( ubu arafunze) yari yaratanze amakuru ariko ubuyobozi ntibugire icyo bukora. Ati“ Yahamagaye inzego zose zishoboka, murananirana. Mufite imodoka, mufite Amapingu, mufite Esanse, nicyo muhemberwa, mwakoze iki”!?. Urusaku rukurikiwe n’amashyi menshi y’abaturage nibyo byahise byumvikana umwanya utari muto, abaturage bagaragaza ko bishimiye ibyari bivuzwe na mugenzi wabo.

Undi muturage we yahise yerura, anenga imikorere ya RIB kuri Sitasiyo ya Runda, ati“ Nk’urugero, nyakwigendera wagiye ejobundi( umugore wishwe n’umugabo), ibyo byari bihari yaratanze ikirego kuri RIB kiriyo kidakemuka. Hari undi muramu wanjye nawe arahari, mama we yarinze kwimuka, yimuka umwana we. Yatanze ikirego kuri RIB, bamutuma n’abagabo nabo arabajyana ariko RIB yaricecekeye. Umugore yatanze ikirego kuri RIB inshuro zingahe…, RIB yaricecekeye kandi ahora amubwira ngo nzakwica..”. Akomeza avuga ko ibyo abaturage basabwa byo gutanga amakuru ndetse n’ibirego baba babikoze.

Undi muturage witwa Uwamahoro, nyuma yo kugaragaza mu nteko y’Abaturage uburyo atishimira imikorere ya RIB Sitasiyo ya Runda, yabwiye intyoza.com ati“ Njyewe ikibazo narimfite ku rwego rwa RIB, umuntu araguhohotera ugatanga ikibazo mu Mudugudu, Umudugudu ukakohereza ku bandi bayobozi babikuriye, babishinzwe nka RIB, wagera kuri RIB wa muntu wagukoreye icyaha bakamufunga iminsi itatu akagaruka akongera akagukorera ikindi cyaha, ukongera ugasubira kuri RIB ukongera ukarega na none wa muntu bakongera bakamufunga iminsi itatu cyangwa icyumweru kimwe akongera akagaruka bikaviramo no kuba yakwica kuko n’ingero mwarazibonye hari uwo bishe kandi yarareze inshuro nyinshi cyane. Ese ndibaza!, ikibazo kiri mu Mudugudu cyangwa kiri muri RIB bashyikiriza umunyabyaha ntabe yahanwa”?.

Abajijwe impamvu abona ibitera yagize ati“ Ni uburangare bw’abayobozi ba RIB, kuko nta kuntu wambwira ngo umuntu bamukuregeye rimwe, Kabiri Gatatu ku cyaha kimwe gihoraho ntube wagikemura umuntu ugashiduka yishe undi kandi wa muntu bakuregeye inshuro nyinshi bikarangira n’ubundi ariwe wishe mugenzi we”.

Muri iyi nteko y’Abaturage, umubare munini w’abaturage babajije, hafi 90% bagaragaje ibibazo by’umutekano muke uterwa n’amakimbirane yo mu miryango, ibishingiye ku rugomo, amakimbirane ashingiye ku butaka n’ibindi bibazo bitandukanye bifatiye ku myitwarire idahwitse ya bamwe mu baturage, ariko kandi bagaragaza ko ibibazo bahura nabyo batanga amakuru ndetse bakanarega ariko ko iyo ibyo byose bititaweho ariho hava urugomo kuko bamwe baba babona ko n’ababikoze batahanwe. Basaba ko ubuyobozi mu nzego zitandukanye barushaho kubegera bagakemurira ibibazo igihe.

Abaturage bari ku murongo babaza. Ubafatiye Mikoro ni Gitifu w’Umurenge wa Runda.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga