• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
20/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
20/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Kamonyi: Umugabo birakekwa ko yakubiswe bikamuviramo urupfu

Umwanditsi
November 29, 2024

Habiyaremye Jean Damascene w’imyaka 35 y’amavuko, yapfiriye ku kigo nderabuzima cya Gihara aho yagejejwe yanegekaye. Birakekwa ko yakubitiwe mu kabari k’inzoga kari hafi n’isantere y’Ubucuruzi ya Gihara.

Amakuru intyoza.com ikesha isoko yayo y’amakuru mpamo ni uko Nyakwigendera mu masaha y’Umugoroba w’ejo yageze mu kabari kari hafi y’isantere y’ubucuruzi ya Gihara ahazwi nk’I Rubona, ahacururizwa inzoga zirimo n’urwagwa.

Urupfu rwe rwamenyekanye hagati ya saa tanu na saa sita nyuma yo kugera ku kigo nderabuzima cya Gihara. Birakekwa ko mu byo yazize haba harimo n’inkoni yaba yakubiswe ariko ibyo ni ibitaremezwa kuko kugera twandika iyi nkuri, RIB nk’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yari ikiri muri aka gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye intyoza.com ko uyu nyakwigendera yitwa Habiyaremye Jean Damascene akaba yaravutse mu 1989.

Gitifu Ndayisaba, avuga ko nk’Ubuyobozi bahawe amakuru y’uyu muturage akimara gupfa. Avuga kandi ko yari umuturage mu Kagari ka Gihara muri Kabasanza, akaba yari afite Umugore n’abana babiri.

Abaturage batuye muri Gihara no mu nkengero zayo, bavuga ko ikibazo cy’urugomo kimaze kuba nka Karande kuko nta munsi w’ubusa usiga nta muntu ukubiswe, ukomerekejwe. Basaba by’umwihariko ubuyobozi guhagurukira abapimyi b’inzoga zirimo cyane inzagwa n’izo bita ibyuma kuko zinyobwa kare zigakoresha amarorerwa abamaze kuzinywa.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga