• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
16/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
16/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
16/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Ethiopia: Abantu barenga 70 bari batashye ubukwe baguye mu mpanuka

Umwanditsi
December 31, 2024

Abategetsi, bavuga ko abantu nibura 71 bapfiriye mu majyepfo ya Ethiopia nyuma yuko imodoka y’ikamyo irohamye mu mugezi wa Galaanaa.

Umutegetsi wo muri ako gace yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iyo modoka, yari irimo kugenda muri leta ya Sidama ku cyumweru, yaguye mu mugezi nyuma yo guhusha iteme.

Wosenyeleh Simion, yavuze ko abagenzi benshi bari batashye ibirori by’ubukwe.
Simion yavuze ko Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ikorera muri ako gace yatangaje ko iyo kamyo yari ipakiye kurenza ubushobozi bwayo, bikaba bishoboka ko ari yo mpamvu yatumye biba. Andi maperereza arimo gukorwa.

Ubuyobozi bwa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yo muri leta ya Sidama bwavuze ko mu bantu bazwi ko bapfuye, 68 bari abagabo naho batatu bari abagore.

Amafoto yahinduwe kugira ngo atagaragara neza yatangajwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook n’urwego rushinzwe ubuvuzi muri iyo leta, agaragaza itsinda ry’abantu bagerageza gukurura imodoka yangiritse bayikura mu mazi mu karere ka Bona.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Andi mafoto yatangajwe n’urwo rwego asa nk’agaragaza imirambo, imwe itwikirijwe amahema (shitingi) y’ibara ry’ubururu, iri hasi.

Abantu babarirwa mu bihumbi bapfa buri mwaka muri Ethiopia bazize impanuka zo mu muhanda, akenshi bitewe n’umuvuduko urenze urugero no kwirengagiza amategeko agenga ibinyabiziga mu muhanda.
intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga