• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kamonyi-Nyamiyaga: Umukecuru yagonzwe na HOHO(HOWO) iramwica

Umwanditsi
January 7, 2025

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 06 Mutarama 2025 mu ma saha y’i saa tatu, Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite Pulaki RAH 502D yari itwawe na Ishimwe Regis w’imyaka 25 y’amavuko, yagonze Umukecuru Mukahakiza Clemence w’imyaka 60 y’amavuko ahita apfa.

Iyi kamyo ya HOWO yakoze impanuka yari ivuye gupakira Umucanga ahazwi nka Vunga. Yagonze uyu mukecuru ubwo yari igeze mu isantere y’Ubucuruzi ya Karubanda, Umudugudu wa Karubanda, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi.

Uyu mukecuru Mukahakiza Clementine, amakuru intyoza.com yahawe ni uko yagendaga n’amaguru ashaka kwambukiranya umuhanda avuye mu gisate cy’umuhanda iyi modoka ya HOWO yagombye kuba igenderamo. Uyu mukecuru yari atuye inyuma y’iyi santere y’aho yagongewe.

Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ni uko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe no kuba iyi kamyo ya HOWO yari ifite umuvuduko kandi ari mu ijoro hatabona neza ndetse n’umuhanda ubwawo utameze neza.
Nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma, mu gihe Umushoferi ndetse n’imodoka yari atwaye bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina mu gihe hahise hatangizwa iperereza ryimbitse.
intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga