• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Runda: Abantu 7 bakomerekeye mu mpanuka yatewe na DYNA ipakiye ibishyimbo

Umwanditsi
January 8, 2025

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 08 Mutarama 2025, ahazwi nko ku Ruyenzi, umanuka ugana Kamuhanda imbere y’uruganda Ingufu Gin Ltd habereye impanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota DYNA yari ipakiye ibishyimbo imanuka yerekeza Kigali. Yagonze imodoka yasanze mu muhanda, zaba izari mu ruhande rumanuka n’uruzamuka. Mu zagonzwe, Harimo ivatiri ntoya yamanukaga ari nayo yangiritse cyane, hakaba n’indi Vatiri yazamukaga nayo bigaragara ko yangiritse ku ruhande rw’imbere. Abari mu modoka hari abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Habyarimana Etienne, Umuturage utuye ku Ruyenzi akaba akorera Nyabugogo ho mu mujyi wa Kigali, yari yitwaye mu modoka y’ivatiri, azamuka ava Kigali ataha, agongwa asanzwe mu mukono we.

Aho imodoka ya Habyarimana yaguye nyuma yo kugongwa.

Avuga ko bijya kuba yabonye iyo modoka ya DYNA imanuka yiruka imeze nk’iyabuze feri, ibanza kugonga imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Kwasiteri, igonga indi ya Hiyasi, irakomeza igonga ivatiri yamanukaga ari nayo yangiritse cyane, hanyuma ikurikizaho iye yagonze ikayita mu muferege.

Akomeza avuga ko aka gace gakunda kuberamo impanuka cyane, ko nta byumweru bibiri akenshi bishira nta mpanuka ihabaye, ko ndetse hari n’izihitana ubuzima bw’abantu. Asaba ko inzego zibishinzwe zakaza ingamba muri aka gace ko hagati ya Ruyenzi na Kamuhanda.

Iyo ni imodoka ya Mbonigaba.

Mbonigaba Jean Claude, yari atwaye imodoka y’ivatiri ava ku Muganza muri Runda yerekeza Kigali atwaye Umugore n’abana babiri. Imodoka ye yagonzwe na DYNA imuturutse inyuma kuko yamanukaga. Yangiritse bikomeye ariko abarimo nta wahasize ubuzima uretse ko bakomeretse bakajyanwa kwa muganga n’Imbangukiragutabara.

Avuga ko uyu muhanda awukoresha kenshi, ariko ko aka gace gakunze kuberamo impanuka cyane. Agira inama abatwara ibinyabiziga kuhitwararika, cyane ko ari ahantu hamanuka ndetse harimo amakorosi.

Mu muhanda ntabwo byari byoroshye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda( Traffic Police), SP Emmanuel Kayigi yabwiye intyoza.com ko iyi mpanuka yabaye, imodoka ya Toyota DYNA ikagonga izo yasanze mu muhanda.

Avuga ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi ku i saa kumi(16h00), ko yatewe n’imodoka ya Toyota DYNA, yavaga Muhanga yerekeza Kigali chaffeur(Shoferi) wayo ageze ahavuzwe hejuru adepasa( anyura) ibinyabiziga byari imbere ye agonga imodoka 4 azisanze mu mukono wazo.

SP Emmanuel Kayigi, avuga ko muri iyi mpanuka hakomerekeyemo byoroheje abagenzi barindwi (7) bari muri ibyo binyabiziga. Batatu(3) bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Nyarugenge, mu gihe abandi bane ( 4) bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gihara muri Runda ya Kamonyi. Akomeza avuga kandi ko harimo gukorwa iperereza ngo Polisi imenye icyateye iyi mpanuka.

Mu butumwa bwa Polisi, SP Emmanuel Kayigi yabwiye umunyamakuru ko Polisi isaba Abatwara ibinyabiziga gukurikirana ubuzima bwabyo bwa buri munsi no kujya muri Kontorore, ariko kandi n’abashoferi bakirinda uburangare kugirango birinde impanuka butera. Asaba kandi aba bashoferi kwirinda gukorera ku jisho.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga