• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Kwishyira hamwe no gukorera hamwe kw’Abikorera bizihutisha iterambere ry’Umujyi-Kimonyo Juvenal/PSF

Umwanditsi
January 8, 2025

Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera(PSF) mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal ahamya ko ukwishyira hamwe no gukorera hamwe kw’ababarizwa muri uru rwego rwa PSF aribyo bizihutisha iterambere ry’uyu mujyi mu mpande zose. Ni nyuma y’igihe abikorera bo muri aka karere, bahura bakaganira ku buryo barushaho kunoza imikorere n’imikoranire, byatuma bifashisha imbaraga zabo mu guharanira kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’Umujyi wa Muhanga nk’umwe mu mijyi igaragiye Kigali.

Kimonyo Juvenal, avuga ko nk’Abikorera babarizwa muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo no mu bindi bice bitandukanye by’aka Karere, bagize igitekerezo cyo kurushaho guhuza imbaraga kurusha uko byakorwaga, nyuma y’Itorero bamwe bapitabiriye ryabereye mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, nyuma bahurira mu mwiherero bagiriye mu karere ka Karongi.

Perezida wa PSF muri aka karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko uguhura kw’aba bagize uru rugaga, haba ibyo baganiriye I Nkumba, haba ibyo baganiriye mu mwiherero ndetse n’ibindi baganiriye mu bihe bitandukanye, birimo gutanga umusaruro wo kwishimira kuko ubu abikorera batangiye urugendo rwo gukora ibikorwa bitandukanye birimo inyubako z’ubucuruzi n’ibindi bikorwa bigamije kurushaho kugaragaza ishusho nyayo y’Umujyi ugana mu cyerekezo cy’iterambere.

Avuga ko mu minsi yashize hari bamwe mu bikorera wasangaga bitinya mu gushora imari yabo mu bikorwa bifatika biteza imbere uyu mujyi, ariko nyuma y’uko bamwe bibumbiye mu makoperative ndetse bakazamura inyubako z’ubucuruzi zirimo izigeretse( Etaje) ndetse bakiyubakira isoko rigezweho rihuriramo abacuruzi batandukanye.

Akomeza avuga ko ukwikorera k’umuntu kugiti cye bitabasha ku mwihutisha mu iterambere kuruta gukora ashyize imbaraga ze hamwe n’iz’abandi. Ati“ Imbaraga za benshi bashyize hamwe ziruta iz’umwe wikorera. Dukeneye guhuriza imbaraga hamwe tukiteza imbere ariko kandi tukagaragaza izo mbaraga mu mpinduka nziza ziganisha ku iterambere ryihuse ry’uyu mujyi wacu”.

Avuga kandi ko gutinyuka kwa bamwe mu guhuza imbaraga, bagakorera hamwe byanaturutse ku gikorwa bamwe mu batinyaga babonye gikozwe na bagenzi babo cy’inyubako y’Isoko ikomeye kandi yagutse yagaragaje imbaraga zo kwishyira hamwe.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ashima uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’Umujyi w’Akarere ariko kandi no mu bindi bice haba mu nkengero z’Umujyi n’ahandi hagaragara ibikorwa by’Abikorera bagamije kwihutisha iterambere.

Ku kijyanye n’uruhare rw’Abikorera mu iterambere ry’uyu mujyi wa Muhanga, Meya Kayitare avuga ko nk’Ubuyobozi bagaragarije abikorera ibikubiye mu Gishushanyo mbonera cy’Umujyi kugira ngo bafatanyirize hamwe kubishyira mu bikorwa hagamijwe kwihutisha iterambere ry’uyu mujyi kandi byose bigakorwa hubahirijwe ibiteganywa muri icyo gishushanyo mbonera.

Meya Kayitare, yabwiye intyoza.com ko mu kuganira n’aba bikorera baberetse amahirwe bafite mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera kigaragaza ishusho nziza y’iterambere ry’Umujyi wa Muhanga ushingiye cyane ku bucuruzi.

Baba abikorera-PSF mu mujyi wa Muhanga, mu nkengero zawo n’abandi babarizwa muri uru rugaga mu Karere kose ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere, bavuga ko kwihutisha iterambere ry’uyu mujyi bifatiye ku kubaka Inyubako zigezweho z’Ubucuruzi, Ibikorwa remezo bitandukanye n’ibindi byose byatuma isura y’umujyi igaragara koko nk’Umujyi ujyanye n’icyerekezo kirambye kandi gitanga ishusho ikwiye y’Umujyi ugaragiye Kigali.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga