• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

AFC/M23, bashyize Abayobozi mu myanya uhereye ku Ntara ya Kivu ya Ruguru kugera kuri Komine ya Goma

Umwanditsi
February 6, 2025

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 bufatanije na Alliance Fleuve Congo(AFC), nyuma y’igihe gito bigaruriye Umujyi wa Goma, bashyizeho abayobozi bashya uhereye kuri Guverineri wa Kivu ya Ruguru n’abamwungirije kugera kuri Burugumesitiri wa Komine Goma n’andi makomine agize uyu mujyi.

Uyu mutwe, washyize hanze itangazo ugaragaza ko washyizeho abayobozi batandukanye barimo Guverineri mushya w’Intara ya Kivu ya Ruguru witwa Bahati Musanga Joseph.

Uretse uyu Guverineri washyizweho, AFC/M23 yanashyizeho aba Guverineri babiri bamwungirije, aribo; Manzi Ngarambe Willy washinzwe ibijyanye na Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko. Hashyizweho kandi Amani Bahati Shaddrak washinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.

Guverineri wa Kivu ya Ruguru n’abamwungirije.

Mu bandi bashyizwe mu myanya y’Ubuyobozi, AFC/M23 iyobowe na Corneille Nangaa bashyizeho uwitwa Katembo Ndalieni Julien ashingwa kuyobora Umujyi wa Goma, aho yahawe umwungiriza we witwa Ngabo Desire. Uyu Ngabo Desire yarahoze mu mutwe w’inyeshyamba za Wazalendo ahanganye na AFC/M23.

Hashyizweho kandi aba Burugumesitiri b’amakomine agize Umujyi wa Goma aribo; Mukadisi Niragire Helene wagizwe Burugumesitiri wa Komine ya Goma, hashyirwaho Abdoul Bikulu Crispin wagizwe Burugumesitiri wa Komini Karisimbi, hamwe na Kulu Musubao Jean Louis wagizwe Burugumesitiri wa Komine Kirumba, iyi ikaba Komine iri mu majyepfo ya teritwari ya Lubero aho AFC/M23 bagenzura.

Corneille Nangaa uyoboye AFC/M23

Urebeye mu rundi ruhande, wavuga ko Intara ya Kivu ya Ruguru ubu ifite aba Guverineri babiri kuko mu minsi ishize ubwo AFC/M23 bari bakirwana batarafata umujyi wa Goma, Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa D.R Congo yari yagennye Maj Gen Somo Kakule Evariste kuba Guverineri w’iyi ntara aho yari asimbuye Maj Gen Peter Cirimwami bivugwa ko yishwe na AFC/M23 mu ntambara.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga