• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Nyarubaka: Mudugudu yategewe ku mbabura y’ubuntu asabwa kwegura kubera Ejoheza

Umwanditsi
February 10, 2025

Umukuru w’Umudugudu wa Remera, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, yasabwe kwegura azizwa ko atatanze amafaranga y’u Rwanda 1000 ya EjoHeza yasabwaga ku mbabura zatanzwe ku buntu ariko ubuyobozi bukazitegeraho abaturage ngo babanze bishyure EjoHeza babone kuzihabwa. Mudugudu, yabwiye intyoza.com akababaro yatewe n’amagambo yabwiwe n’impamvu yafashe icyemezo cyo kwegura. Ubuyobozi ntabwo buhakana kumusaba kwegura.

Donatha Mukankaka, Umukuru w’Umudugudu wa Remera, yabwiye intyoza.com ko ateguye ku bushake bwe, ndetse ko n’abaturage nta kibazo na kimwe bafitanye, ko anahabwa imbabura atari yanze gutanga amafaranga cyane ko n’ubusanzwe aba muri EjoHeza.

Avuga ku ntandaro yo gusabwa kwegura, yabwiye umunyamakuru ko habayeho igikorwa cyo gutanga amashyiga( Imbabura), Gitifu w’Akagari akamusaba kwandika abaturage batigeze bafata amashyiga, igihe kiragera babwirwa kuza gufata amashyiga ariko batabwiwe kuza bitwaje amafaranga Igihumbi. Ati“ Mu kubandika ntiyabimbwiye! Mu kubabwira ngo baze yabitubwiriye hamwe nka ba Midugudu ntiyatubwiye ngo tubabwire bazaze bitwaje Igihugumbi”.

Akomeza ati“ Mu gitondo ku wa Gatatu, bari kuza saa mbiri n’Igice nka saa moya na Mirongo ine arampamagara arambwira ngo ni mbwire abaturage bagende bampa Igihumbi, ndamubwira nti ese barampa Igihumbi ko nta Gitansi mfite, ko utabimbwiye tubandika ubu umuturage ndagenda mubwire ngo mpa Igihumbi, ndamusobanurira iki, ndabihingutsa hehe?”.

Nyuma, avuga ko yabwiye Gitifu ati“ Reka baze bahagere noneho wowe ubanze ubaganirize, ubibabwire uwumva atanga Igihumbi aratwara ishyiga utagitanga ubwo yigendere”.

Mudugudu Mukankaka, avuga ko bageze ahagombaga gutangirwa aya mashyiga abayatanga bavuze ko amashyiga ari ubuntu, ariko ngo ku bw’Akagari niba bavuga ngo umuturage ayatange abe ay’EjoHeza, iyo ari gahunda yabo.

Abaturage babwirwa gutanga icyo Gihumbi ngo barabyanze bigera aho basabwa nibura gutanga Magana atanu, uyatanze bakamufasha ishyiga akaribona agataha. Avuga ko mu guhabwa Ishyiga, we nta mafaranga yatswe.

Yatahanye ishyiga rye nka Mudugudu, bucyeye ahamagarwa na Gitifu w’Akagari amubaza niba yishyuye Igihumbi, amusubiza ko SEDO yamubwiye ko nta kibazo akamuhesha imbabura, niko kumubwira ati“ Ubu tuvugana uzane Igihumbi, niba utakizanye wandike wegura”.

Mudugudu, akomeza avuga ko nyuma yo kubwirwa ayo magambo na Gitifu, yatekereje ibyo yahuye nabyo yiriwe ku kagari, akahava ajya gukemura ibibazo by’abaturage, akabivamo mu ma saa mbiri z’ijoro yiriwe atariye akanaburara, yumva arakomerekejwe, amusubiza ko ajya ku buyobozi yatowe n’Abaturage ko atigeze yandika, ko bityo niba abyanzuye atyo nk’Akagari ati“ Ubwo ndeguye”.

Gitifu Gatete uyobora aka Kagari, yahamirije intyoza.com ko yasabye uyu Mudugudu kwegura ariko kandi akaba yarabivuganyeho n’Ubuyobozi bw’Umurenge. Yagize ati“ Naramubwiye nti ibyo bintu wakoze sibyo, niba udatanze inote y’Igihumbi ushatse wakwegura, nta kintu uba umaze”.

Gitifu, yabwiye kandi umunyamakuru ko batigeze bateguza abaturage kuzaza bitwaje ayo mafaranga, ko babibabwiye bahageze. Ati“ Twabibateguje bahageze, tubibabwira kugira ngo ubyumva abyumve, utabyumva abyihore nta kindi”.

Nyuma yo kwegura kwa Mudugudu( bitari mu nyandiko), Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari avuga ko yahamagaye Mutekano na Mutwarasibo akababwira ko Mutekano ariwe uraba akora imirimo yakorwaga na Mudugudu.

EjoHeza, ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. EjoHeza ni ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. EjoHeza ifasha abanyamushara n’abikorera. Ejoheza ni ikigega kibarizwa mu rwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB).
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga