• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/26
Ngamba-Kwibuka32: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima ko gusaba kwabo kumviswe nyuma y’imyaka 32
13/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: Urugaga rw’Abikorera/PSF rwiyemeje kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, inzu 4
13/05/26
Runda: Abanyerondo 270 barimo Abagore 13 bambitswe impuzankano(Uniform)nshya, basabwa kudakangwa n’Abanyabyaha
13/05/26
Mu itangazamakuru haracyarimo icyuho ku gukora inkuru ku ngengo y’Imari- Fulgence/FOJO

Kamonyi-Ngamba: Inka n’iyayo byatwikiwe mu kiraro birakongoka

Umwanditsi
February 24, 2025

Mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi mu rugo rwa Twizeyimana Evariste w’imyaka 32 y’amavuko, Inka n’Inyana yayo yari imaze ibyumweru bibiri ivutse byatwikiwe mu kiraro birashya birakongoka.

Amakuru intyoza.com icyesha bamwe mu baturage bo hafi y’ahabereye aya mahano, bavuga ko ibi byabaye ku wa 20 Gashyantare 2025 byabatunguye cyane. Bavuga kandi ko hari abagerageje gutabara bakazimya umuriro ariko kuko bahageze batinze nti babasha gukiza iyo Nka n’iyayo.

Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’aya mahano y’Inka n’iyayo byatwikiwe mu kiraro ari impamo, ko kandi n’ukekwa yafashwe.

Ubwo abayobozi bageraga ahabereye aya mahano.

Akomeza avuga ko nyuma y’ibyabaye inzego zibishinzwe zirimo Polisi na RIB batangiye iperereza hagamijwe kumenya imvano y’ibyabaye. Avuga kandi ko hakekwa ko inka nkuru ishobora kuba yarafatiwe mu kiraro igiye gutabara Inyana yayo.

Twizeyimana Evariste, wakorewe ubu bugome yabwiye intyoza.com ko ibyamubayeho bibabaje, ariko ko uwo akeka ari umugabo bari bafitanye amakimbirane ahanini ashingiye ku butaka, ariko kandi akanaba inshuti y’umugore we bamaze amezi agera mu munani batabana kuko ngo yagiye ataye urugo bapfuye amafaranga y’ikimina asaga ibihumbi 100.

Avuga ko gukeka uyu mugabo bitapfuye kwizana kuko uretse kuba basanzwe bafitanye ayo makimbirane ashingiye ku butaka no kuba inshuti y’umugore we batakibana, hiyongera ho ko na mbere y’uko ibi biba, uyu akeka yari yamubonye anyura hafi y’iwe, ibyabaye bikaza nyuma gato.

Twizeyimana Evariste, avuga kandi ko Inka yari aragiye ari indagizo, ariko ko yari yaramaze kuziturira nyirayo, ko iyo yonsanga yari iye, ko kandi ibyabaye hari ku manywa ku gicamunsi. Akomeza avuga ko uyu mugore wamutaye yagiye bafitanye umwana umwe.

Nyuma y’ibyabaye, Ubuyobozi bw’Umurenge bwagiye ahabereye aya mahano buganira n’abaturage, bahumuriza uyu mugabo ariko kandi banasaba buri wese gutanga amakuru yatuma uwagize uruhare muri ibi afatwa akabiryozwa.

Abayobozi baganira n’Abaturage.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5962 Posts

Politiki

4210 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1051 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga