• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Urugerero: Umurenge wa Runda wihariye asaga Miliyoni 60 mu bikorwa by’Urugerero

Umwanditsi
March 1, 2025

Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025 mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi hasojwe ku mugaragaro Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12. Ku rwego rw’Akarere ibirori bisoza byabereye mu Kagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda, ari nawo Murenge uza ku isonga mu bikorwa kuko muri Miliyoni 104 z’ibyakozwe n’aba basore n’Inkumi, Runda bakoze ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 60.

Nkuko Ntigurirwa Aniset Intore yo ku Mukondo yabibwiye abitabiriye ibi birori bisoza Urugerero, ibikorwa byakozwe n’Intore z’Umurenge wa Runda mu bice bitandukanye ni; Hubatswe Isoko rya Kijyambere rizafasha cyane abagorwaga no kuzunguza ibicuruzwa mu muhanda.

Si isoko rizafasha gusa abazunguzayi birirwaga birukankana n’inzego zitandukanye zibabuza kuzunguza ibicuruzwa ku mihanda no mu mayira, ahubwo iri Soko rizanafasha abaturage guhahira hafi ibyo bakenera ndetse n’abagenzi batambuka kuko ryubatse ku muhanda. Hubatswe kandi Irerero, Hubakwa Icyumba mpahabwenge mu Ikoranabuhanga.

Intore yo ku Mukondo hagati.

Hubatswe kandi Ubwiherero 10 ku baturage batabugiraga, Hubakwa Uturima tw’Igikoni 25 abatwubakiwe banasobanurirwa uko bakwiye kudukoresha hagamijwe kubafasha kurwanya imirire mibi.

Haremewe Imiryango itishoboye aho yahawe ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye, harimo n’uwubakiwe Inzu anahabwa ibizamumaza amezi atatu atikoraho bityo nawe akaba ashaka inzira zo kwigira mu bushobozi bwa nyuma y’uko kuremerwa.

Ibiro by’Akagari ka Kagina byuzuye.

Hubatswe ibiro bishya by’Akagari ka Kagina, Hubakwa kandi Inzu z’Abaturage 12 bari bagowe no kubona aho barara. Hanakozwe ubukangurambaga ku Misoro, Isuku na Ejo Heza , Bahanze Umuhanda w’Ibirometero bine ndetse basana kandi batunganya indi mihanda ifite ibirometero 42.

Abasore n’Inkumi basoje Urugerero rw’Inkomezabigwi/Runda.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye uru rubyiruko rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 12 ku bikorwa by’Indashyikirwa byabaranze mu gihe kigera ku minsi 45, avuga ko ibi bikorwa bizafasha Abaturage baba Abesamihigo ba Kamonyi(Nicyo Kivugo) n’Abandi.

Avuga ku byakozwe n’izi Ntore, Meya Dr Nahayo Sylvere yagize ati“ Bagaragaje Ubudasa muri iki gikorwa aho twabonye ubwitange buhagije. Twabonye Ingishywa z’Ababyeyi n’Abafatanyabikorwa bituma tubasha kugera kuri iki gikorwa turi mu kubona hano cy’Indashyikirwa”.

Akomeza agira ati” Uwagera hano akareba Ibikorwa byivugira, bigaragarira amaso, akibuka ko ibi bikorwa tubitangiye mu minsi 45 ishize, ntabwo watekereza ko byakorwa mu minsi 45. Ibi ni Ubudasa tubashimira cyane, Ubwitange bwagaragaye, ni Ubufatanye, ni bwa Bumwe dukunda kuvuga tugaragaza ko Ubumwe bwacu arizo Mbaraga zacu”.Meya Dr Nahayo, yasabye uru rubyiruko rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ko nyuma y’ibi bikorwa basoje, bakwiye kuzakomeza kurangwa n’ibikorwa byiza aho batuye n’aho bagenda bagamije gufasha umuturage kwiteza imbere, kumufasha kumva no kumenya uruhare rwe mu bimukorerwa, ariko kandi akanagira uruhare rufatika mu kwiteza imbere no kugendana na gahunda za Leta kuko nawe arizo ze.

Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide wa Runda, mu byishimo, yashimiye uru rubyiruko, ashima Ababyeyi, Abafatanyabikorwa batumye ibi bikorwa byose bishoboka ariko kandi anashimira Ubuyobozi bw’Akarere butahwemye ku baba hafi.

Ku ikubitiro, Urubyiruko rwiyandikishije mu kwitabira Urugerero rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 12 mu mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi ni Abasore n’Inkumi 1928 basoje amashuri yisumbuye umwaka ushize ariko abarutangiye bakanarusoza ni 1830 bangana na 95%.

Ibikorwa byakoze n’uru rubyiruko mu Mirenge yose, bifite agaciro ka Miliyoni Ijana n’enye ibihumbi magana abiri mirongo irindwi na bibiri n’amafaranga magana atandatu( 104,272,600Frws), aho ibikorwa by’Inkomezabigwi za Runda bifite agaciro ka Miliyoni mirongo itandatu n’Ibihumbi magana ane na mirongo inani na kimwe( 60,481,000Frws).

Abaturage baje ari benshi gutaha ibi bikorwa.
Aha, hafungurwaga ku mugaragaro ibi bikorwa byakozwe n’Urugerero rw’Inkomezabigwi za Runda.
Bafunguye Shampanye basangira bishijira ibyakozwe.

Abayobozi mu nzego zitandukanye batambagira iri soko.

Mu Irerero, Abana bato bagaburiwe indyo yuzuye.

Byari ibyishimo bisangiwe.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga