Kamonyi: Polisi yakoze Umukwabu(Operasiyo) ifata 35 bakekwaho Ubujura n’ibindi byaha
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane icyaha cy’ubujura n’ibindi bitemewe n’amategeko, kuri uyu wa 03 na 04 Werurwe 2025 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yataye muri yombi abantu 35 bakekwaho ubujura butandukanye n’ibindi bikorwa bibi.
Amakuru bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gacurabwenge na Ngamba bahaye intyoza.com ni ay’uko Polisi imaze iminsi ibiri mu mikwabo aho yahigaga abakekwaho ubujura n’ibindi bikorwa bibi.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko mu mukwabu Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Werurwe ndetse no mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Werurwe 2025 hafashwe abantu 35 bakekwa muri ibi bikorwa by’ubujura n’ibindi.
Avuga ko umukwabu wakozwe mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gihinga mu midugudu itandukanye hafashwe abantu 24, mu gihe mu Murenge wa Ngamba mu tugari n’Imidugudu itandukanye hafashwe abantu 11.
SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Polisi ishimira abaturage bayifasha gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru. Abasaba gukomeza ubwo bufatanye butuma hakumirwa icyaha abakora ibikorwa bibi bagafatwa.
Yibutsa kandi ko yaba Umujura cyangwa se undi munyacyaha wese adakwiye kwihanganirwa kuko abangamira ituze n’umudendezo by’abaturage. Asaba buri wese uri mu bikorwa nk’ibyo bibi cyangwa utekereza kubikora ko yabivamo ndetse akabyibagirwa ahubwo agakura amaboko mu mufuka agakora.
SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko Polisi ifatanije n’Abaturage bari maso, ko kandi nta n’umwe mu bakora ibyaha uzihanganirwa. Ati” Abakora ibitemewe n’amategeko, nk’abajura kimwe n’abandi babangamira Ituze n’Umudendezo by’Abaturage, ntaho bazacikira Polisi kuko tuzabarwanya, tuzabafata amategeko abakanire urubarikwiye“.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.