• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi abantu 13 bakekwaho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge

Umwanditsi
March 11, 2025

Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Karama, Akagari ka Bitare mu midugudu itandukanye kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 kuva mu masaha y’ijoro kugera mu rukerera, abantu 13 batawe muri yombi. Aba, barimo abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge birimo Urumogi aho bamwe barufatanwe.

Amakuru ya bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com ni ay’uko mu masaha y’ijoro babonye inzego z’Umutekano zirimo Polisi, DASSO ndetse n’Inkeragutabara( Reserve Force) bagenda, bari mu mukwabu wagejeje mu masaha y’urukerera.

Aba baturage, bavuga ko amakuru izi nzego ziba zaje zigendeyeho ari aba yatanzwe na bamwe muri bo kuko aribo bazi neza aba bacuruzi ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge birimo n’Urumogi n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avugana na intyoza.com yahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’abantu 13 mu Murenge wa Karama.

Yagize ati“ Polisi yafashe abantu 13 bakekwaho gukoresha no gucuruza ikiyobyabwenge cy’Urumogi, aho babiri muri bo twabafatanye Garama 700 n’Udupfunyika 64 tw’urumogi(utubule)”.

SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abatawe muri yombi bose babatwaye bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi ari nayo ishinzwe uyu Murenge wa Karama. Ni mu gihe bose bagomba kugezwa imbere y’Ubutabera, Amategeko akababaza ku byo bakekwaho.

Akomeza ashimira ubufatanye bukomeje kuranga Abaturage, inzego z’ibanze na Polisi, aho bakomeje kugira uruhare mu kurwanya abakora ibyaha bitandukanye.

Asaba abaturage kutadohoka mu gukumira no kurwanya abakora ikibi, akabibutsa ko nta mpamvu n’imwe yo guhishira uwo ariwe wese ukora ibyaha kuko ababikora biyangiza ndetse bakangiza umuryango nyarwanda.

Abarucuruza banarufanwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye araburira abishora mu ikoreshwa n’icuruzwa ry’Ibiyobyabwenge nk’Urumogi n’ibindi ko kubireka aribyo byonyine byabahesha amahoro. Ashimangira ko nta narimwe Polisi izihanganira umuntu wese ukigaragara mu byaha, by’umwihariko aba bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge kuko ari nabo akenshi usanga biganjemo abakora ibindi byaha.
intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga