• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Nta mutekano nta terambere-SP Furaha/DPC

Umwanditsi
March 21, 2025

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kamonyi yo kuri uyu wa 20 Werurwe 2025 yahuje inzego z’Ubuyobozi kuva kuri ba Midugudu, Gitifu b’Utugari, ab’Imirenge, Akarere n’izindi nzego zirimo iz’Umutekano, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere yabwiye abayitabiriye ko ibyo bakora byose ntacyo bageraho mu gihe nta Mutekano uhari. Yasabye uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya abakora ibikorwa bibi bihungabanya Umutekano, agaragaza bimwe mu biwubangamiye n’ingamba zafashwe.

SP Furaha, yabwiye inzego z’Ibanze(bose) ko babaye bari maso, begereye neza abaturage nti hagire ugira uburangare kandi bagatangira amakuru ku gihe y’aho bazi hakorerwa ibyaha cyangwa se ababikora byatuma Kamonyi iba Akarere katarangwamo icyaha.

Abitabiriye iyi nama Mpuzabikorwa barimo; Abakuru b’Imidugudu(bose), ba Gitifu b’Utugari(bose), ba Gitifu b’Imirenge(bose), Ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’Umutekano.

Yagaragaje ko mu mezi atagera kuri atatu gusa( Mutarama, Gashyantare na Werurwe), hari bimwe mu byaha byakozwe birimo; Gukubita no Gukomeretsa, Ubujura, Gusambanya abana, Ibiyobyabwenge, Guhoza ku nkeke, Ubuhebyi, Ingengabitekerezo ya Jenoside, Kwangiza ikintu cy’undi, Ubujura bwibasira ibikorwa remezo n’Ibindi.

Yagaragaje kandi ko muri iki gihe cy’amezi hafi atatu, ibyaha byose byakozwe muri Kamonyi ari 283, ibyo bikiyongeraho impanuka zo mu muhanda 43 zaguyemo abantu 10 hakomerekeramo 86.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha kandi, Polisi ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage, hakozwe Operasiyo 22 hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge, aho Litiro 5,275 za Muriture zamenwe, Kanyanga Litiro 5,5 zirafatwa ziramenwa, naho Amacupa 1200 ya Kambuca arafatwa ziramenwa.

Uretse ibyo kandi, muri izo Operasiyo zakozwe mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Kamonyi, hafashwe Bule 890 z’Urumogi, hafatwa kandi ibiro 5 by’urumogi ndetse hanafatwa ibiti byarwo 4 bihinzwe. Ibyo byose bijyana no kuba bamwe mu babikoraga barafashwe bagashyikirizwa ubutabera.

Mu byagaragajwe muri iyi nama Mpuzabikorwa, Polisi yagaragaje ko abantu 27 muri iki gihe cy’amezi hafi atatu bapfuye biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo; Abiyahuye, Urupfu rutunguranye, Ubwicanyi, Kwiyahura, Inkuba yakubise umuntu, Gukuramo inda, Gukubita byateye urupfu, Kurohama byateye urupfu, Impanuka ndetse n’abagwiriwe n’ibirombe.

SP Furaha/DPC Kamonyi agaragariza abitabiriye inama uko ishusho rusange y’umutekano ihagaze uhereye muri Mutarama uyu mwaka wa 2025.

SP Furaha, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yabwiye abitabiriye iyi nama ko ibyagaragaye nk’ibitera ibyaha ari; Ubusinzi, Urugomo ruturuka k’Ubusinzi, Ubushoreke, Amakimbirane aturuka ku miryango ibana itarasezeranye, Urugomo ruturuka ku bucukuzi bw’amabuye butemewe hamwe n’inzoga z’inkorano.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, SP Furaha yasabye ko inzego zose zigomba kubigiramo uruhare, abafite amakuru bakayatanga neza kandi ku gihe. Yasabye ko hashyirwa hamwe imbaraga mu mikorere y’amarondo, Gukangurira Abaturage kwicungira Umutekano no gutangira amakuru ku gihe, Gukaza ingamba zo gukora imikwabu yo gufata Abanyabyaha, Gushyira imbaraga muri gahunda y’igororamuco rishingiye ku muryango haganirizwa imiryango ibana mu makimbirane ndetse n’urubyiruko rwitwara nabi, Gushyira imbaraga mu bukangurambaga ndetse no kwigisha abaturage ko hari amategeko ahana usinda ku mugaragaro.


Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga