• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

KOICA, Abize muri KOREA bakoranye umuganda n’Abanyakamonyi banapima indwara zitandura

Umwanditsi
April 1, 2025

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2025, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’Abaturage bawukoreye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ahazwi nko mu Kibuza. Witabiriwe kandi n’Abanyarwanda bize muri Korea y’Epfo ku nkunga ya KOICA. Abitabiriye umuganda bapimwe ku bushake indwara zitandukanye zitandura nka; Diabeti, Umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Francine Andrew Saro, Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda bize muri Korea ku nkunga ya KOICA, avuga ko kuza kwifatanya n’Abanyakamonyi mu gikorwa cy’Umuganda ndetse bakanapima indwara zitandura biri muri gahunda ngari uyu muryango ufite, aho Abanyarwanda bize hanze babitewe mo inkunga n’imiryango itandukanye ndetse n’Igihugu kibigizemo uruhare bafata umwanya wo kugaruka mu muryango bakabaha ku byiza bahawe, bijyanye n’ubumenyi barahuye.

Umuganda wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko Mukibuza.

Akomeza avuga ko muri aba bize muri Korea harimo n’abize Ubuganga ariyo mpamvu mu gikorwa cy’umuganda, babifashijwemo n’Ibitaro bya Remera Rukoma bapimye ku bushake kandi ku buntu indwara zitandura.

Francine Andrew Saro/KORAA( Koica Rwanda Alumni Association).

Saro, ahamya ko ari ngombwa cyane ko abo bose bafite ibyo bakesha Igihugu ndetse n’imiryango irimo nk’uyu w’Abanyakoreya(KOICA), badakwiye gusoza amasomo ngo bajye mu mirimo gusa, bibere iyo, ko ahubwo ari byiza kugaruka mu miryango bakabona ko abana babo, abavandimwe n’inshuti bahashye ubwenge n’Ubumenyi bifitiye umumaro Abanyarwanda bose.

Senateri mu nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mugisha Alexis witabiriye uyu muganda akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yatanze urugero mu kujya kwipimisha ku bushake izi ndwara zitandura ahari hateguwe. Ahamya ko kumenya uko umuntu ahagaze kuri izi ndwara zitandura ari byiza cyane mu kwibungabungira ubuzima.

Senateri Mugisha Alexis 

Agira ati“ Ubuzima bw’Umuntu nicyo gishoro cya mbere, iyo umaze kumenya uko uhagaze, umaze kumenya isukari ukamenya n’umuvuduko w’amaraso n’ibindi bizamini, ubiheraho umenya uko ukwiye kwitwara, ukamenya aho ukeneye siporo, icyo ukwiriye kurya, icyo ukwiye guhagarika, icyo ukwiriye kunywa n’icyo udakwiriye mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze”.

Akomeza agira ati“ Amagara araseseka ntayorwa kandi kwirinda biruta kwivuza. Umuntu wese ushaka kubaho neza akwiriye kuba azi uko ubuzima bwe buhagaze, akamenya niba ari muzima cyangwa arwaye bityo agafata ingamba hakiri kare kuko iyo ukerewe Ubuzima bwo ntabwo bukererwa. Buragutungura bukaza bufite ibibazo byinshi kugira ngo uzabikemure bikagusaba byinshi cyangwa rimwe na rimwe bikaba byanakwanga ukabura ubuzima”.

Kwipimisha indwara zitandura byari ubushake kandi ari ubuntu.

Dr Jaribu Théogène, muganga akaba n’umuyobozi w’ibitaro bya Remera Rukoma wari mu muganda avuga ko indwara zitandura ari mbi cyane kuko benshi zibahitana ku bwo kuzikerensa, kutajya kwa muganga kuzipimisha. Ahamya ko abantu benshi bibwira ko umuntu ajya kwa muganga kuko yumva hari aho aribwa cyangwa se atiyumva neza mu mibiri.

Avuga kandi ko nyinshi muri izi ndwara zitinda kugaragaza ibimenyetso, ahubwo bikajya kugaragara umuntu zimugeze kure ku buryo hari n’abo zihitana bapimwa kwa muganga bagasanga nizo zibahitanye.

Dr Jaribu Théogène/Remera Rukoma.

Agira inama abantu bose mu byiciro byose babarizwamo, yaba abato ndetse n’abakuru guha agaciro Ubuzima bwabo, kujya kwa muganga kabone nubwo baba ntaho bumva bababara kugira ngo babapime. Ahamya ko iyo umenye uko uhagaze bigufasha kwimenya ukanamenya uko wirinda haba mu byo urya, unywa n’ibindi ukora mu buzima bwa buri munsi.

Dr Jaribu, asaba buri wese kutumva ko azajya kwa muganga kuko yumva umuriro cyangwa aribwa. Ati “ Abanyarwanda tumenyereye ko tujya kwivuza ari uko wagize umuriro, wababaye umutwe, ubabara mu nda, wananiwe kubyuka,…ariko akenshi izi ndwara zitangira buhoro buhoro zitakubabaza zikakwangiza umubiri, iyo utayivuje hakiri kare utarabona ibimenyetso bikomeye cyane, tujya kubibona kwa muganga umuntu zaramaze kwangiza umubiri we”. Akomeza asaba ko bidakwiye gutegereza kujya kwa muganga kubera utiyumva neza, ko ahubwo Kwirinda biruta kwivuza.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu ijambo rye yashimiye KOICA ariko kandi by’umwihariko aba bize muri Korea bafashijwe nayo kuba baje kwifatanya n’Abanyakamonyi mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe bakanapima ku bushake indwara zitandura.

Yasabye abitabiriye Umuganda gukoresha imbaraga zabo bikura mu bukene, biteza imbere, bateza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange. Yibukije kandi ko ibyo bireba buri wese yaba Umuto ndetse n’Umukuru.

Dr Nahayo Sylvere, yibukije ko Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange bagiye kwinjira mu gihe cy’Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye buri wese kubigira ibye, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, gukeburana, kugirana inama bityo icyerekezo kikaba kimwe cyo kubaka umusingi mwiza w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga