Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
Bijyanye n’Amateka ya buri hantu, Ubuyobozi n’Abaturage mu Murenge wa Musambira kuri uyu wa 04 Gicurasi 2025 bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By’umwihariko bibukiye i Bitsibo mu kagari ka Rukambura ahiciwe Abatutsi basaga 390. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira yabwiye abaje kwibuka ati“ Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya kuko aribyo bikwiye kuyobora imigirire yacu ya buri munsi”.
Visi Meya Niyongira wari umushyitsi mukuru, yasabye buri wese ko mu rwego rwo gushyigikira ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, bikwiye ko buri wese aharanira Kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga Umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, byose byubakiye ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame we wahagaritse Jenoside hamwe n’Inkotanyi yari ayoboye.

Yakomoje ku bibazo bitandukanye bikomoka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ibijyanye n’imibereho y’Abarokotse Jenoside batishoboye, avuga ko nk’Ubuyobozi bazakomeza gufatanya n’Abaturage ndetse n’Abafatanyabikorwa b’Akarere kubishakira ibisubuzo kugira ngo buri wese abashe kubaho neza ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Muri ibyo bibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, nkuko na bamwe muri bo babigarutseho, Visi Meya Uzziel yavuze ko hari Inzu zishaje ndetse n’izitarubakwa, ahamya ko nk’Ubuyobozi bizeza abakibangamiwe n’ibi bibazo ko bakora ibishoboka byose kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Ati“ Nk’uko ari ibikorwa bikorwa, turabizeza ko tuzakomeza kubitaho no gushaka icyatuma mukomeza kubaho neza. Izo ni inshingano z’ubuyobozi ndetse tukazafatanya n’abandi, Abafatanyabikorwa ndetse n’Abaturage muri rusange. Dufite urufatiro arirwo miyoborere myiza igamije imibereho myiza n’iterambere ry’Umunyarwanda wese nta vangura, nta karengane ndetse aha ng’aha tukavuga ko Ihame ry’Ubunyarwanda rigomba gushinga imizi rikaba umusingi wo kubaka u Rwanda rushya dukomeje guharanira ko rwaba Inganzamarumbo, rukaba ikitegererezo n’ahandi henshi ku Isi”.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Musambira, bavuze ku byo babona bikibangamiye imibereho myiza yabo, cyane amacumbi;
Mujawayezu Redempta, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba Umuturage mu kagari ka Buhoro, Umudugudu wa Busasamana ho muri Musambira avuga ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hakiri ibibazo bahura nabyo nk’abarokotse, bimwe bishingiye ku kuba inzu bubakiwe Jenoside ikirangira, inyinshi zarasenyutse izindi zikaba zishaje ku buryo bigoye bamwe kuzibamo kuko aho batavirwa zenda gusenyuka izindi bazivuyemo ku bwo gukiza amagara yabo.
Agira ati“ Ntivugiye, ntirebyeho! Muri rusange amwe yarasenyutse ayandi yagiye yiyasa mu mpande mu nguni, igisenge ni ikibazo!, amabati arashaje ahatari amabati, amategura yagiye abagora cyane. Ayo mazu afite ikibazo gikomeye amenshi yagiye anagwa agenda arangira, ariko muri rusange twese twubakiwe kiriya gihe byari ibibazo”.
Akomeza ati“ Ikintu cyakorwa ni Ubufasha ku bintu bijyanye no kuzisana uretse ko hari n’izo ubona gusana bigoye, bisaba ko zakongera kubakwa kuko ubona ko byapfiriye muri fondasiyo. Inyinshi ni nako zimeze, izindi zitari izo zaraguye izindi nti zikibamo abantu”.
Avuga kandi ko mu bindi bibazo bigaragara basangiye nk’Abarokotse Jenoside ari ibishingiye ahanini ku; Intege nkeya, Ihungabana abenshi bahorana, hakazamo guceceka no kwigunga bizanira benshi uburwayi kandi ngo abenshi nti babivuge.
Nkunduwimye Alexandre, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Musambira avuga ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’Umwihariko abatishoboye bo muri uyu Murenge bafite ibibazo byinshi bigendanye n’iby’Ubuzima nk’Uburwayi n’ibindi basigiwe n’ingaruka za Jenoside.
Avuga ko nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe hari ibikorwa byinshi abayirokotse batishoboye bagiye bafashwamo cyane cyane nko kubabonera amacumbi mu buryo bwo kubabonera aho bikinga.
Avuga ko izo nzu zubatswe muri iyo myaka ubu ari ibibazo. Ati“ Ayo macumbi barayubakiwe ariko kugeza uyu munsi wa none igihe yubakiwe, yubatswe huti huti yubakwa mu buryo bwo kugira ngo babone aho bikinga. Uyu munsi wa none amenshi yarashaje ku buryo hari ayo babamo abavira. Ni inzu zubatswe nta n’ibikoresho bifatika byari biriho, nta micanga na sima bihagije ku buryo izo nzu zari zikomeye. Uburyo bwo gusanwa, inyinshi ni izangiritse ku buryo uburyo bufatika ari ubwo gusenya bagasa nk’aho batangira“. Ahamya ko inzu babaruye zisaga magana atanu.
Umurenge wa Musambira uri mu gace k’iyahoze ari Komine Musambira yahanaga imbibi na Komine Kayenzi, Komine Rutobwe ndetse na Nyamabuye byari mu zigize Perefegitura ya Gitarama.

Abatutsi biciwe i Bitsibo ni abari batuye muri Komine Musambira ndetse n’abandi bavaga mu makomini byahanaga imbibi n’ahandi, aho bagendaga bashaka ubuhungiro, bahigwa n’Interahamwe n’abandi bicanyi.
Uretse aha i Bitsibo, ahandi haguye Abatutsi batari bake muri uyu Murenge ni hafi n’iteme rya Kayumbu aho ingabo zarindaga Perezida Habyarimana Juvenal zifatanije n’Interahamwe zishe zirashe Abatutsi basaga 1500. Hari kandi abiciwe ku Kiliziya i Musambira n’ahandi mu bice bitandukanye bya Musambira.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.