Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
Mu mukwabu(Operasiyo) yakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025 ahagana ku I saa tanu z’amanywa, mu Mudugudu wa Nyagacyamo, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi hafatiwe Abasore babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Bafatanywe ibiro by’urumugi bisaga bitanu(5kg).
Ku bufatanye bw’abaturage bahaye amakuru Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi, hakozwe umukwabu hafatwa umusore w’imyaka 28 y’amavuko. Yafatanywe ibiro bitanu by’ikiyobyabwenge cy’urumogi, mugenzi we afatanwa udupfunyika 4 tunini twarwo na kamwe gatoya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko Polisi itazihanganira uwo ariwe wese wishora mu bucuruzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’Urumogi ndetse n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kuyigaragariza batanga amakuru atuma abakora ibinyuranije n’amategeko bafatwa bagashyikirozwa amategeko. Ashimangira ko ubu bufatanye bw’abaturage mu guha Polisi amakuru ari ingenzi cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha.
SP Emmanuel Habiyaremye, araburira uwo ariwe wese wumva ko yashakira imibereho mu gukora ibyaha, amubwira ko ari mu murongo mubi, ko icyaba cyiza ari ukubivamo hakiri kare agakora imirimo yemewe n’amategeko kuko bitabaye ibyo nka Polisi nta gahenge izaha abameze batyo, ko izabahiga aho bari hose ikabashyikiriza amategeko akabakanira urubakwiye.
Aba bafashwe uko ari babiri, bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo bakorerwe Dosiye, bashyikirizwe amategeko akore akazi kayo.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.