Ubuyobozi n’Abanyeshuri ba ESB Kamonyi baremeye abatishoboye 12, barimo uwahawe amazi mu rugo
Abatishoboye 12 bo mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 05 Kamena 2025 bakiriwe mu kigo cy’ishuri rya ESB Kamonyi bataramirwa n’itorero ry’Abanyeshuri mu mbyino zitandukanye. Babaremeye babaha ibiribwa, Amabati yo gusakaza ubwiherero. Mubaremewe, barimo umukecuru bahaye amazi mu rugo(Robine). Hari kandi umugabo bagabiye Inka umwaka ushize watanze ubuhamya bw’uburyo yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge, asaba abato kubyirinda.
Padiri Majyambere Jean d’Amour, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya ESB Kamonyi yashimiye cyane abanyeshuri ku gikorwa cyiza batekereje bakanagishyira mu ngiro, avuga ko ibi bigaragaza umuhate, Urukundo n’ubushake mu kubaka ahazaza heza h’Igihugu bita ku gufasha abakeneye gufashwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Yababwiye kandi ati“ Uku gufasha kwanyu, gufasha abatishoboye namwe Imana Izajya Ibaha Umugisha kandi mukurane urwo rukundo rwo kujya mwita ku batishoboye, muremera abantu kuko barabakeneye ndetse n’Igihugu kirabakeneye, ni mwe mbaraga z’Igihugu none n’ibihe bizaza”.
Akomeza avuga ko gutoza abato gukora ibyiza, kugira Urukundo bakita ku batishoboye, ku bababaye bakeneye gufashwa ari ukurerera Igihugu, ari uguha ishingiro imbaraga bifitemo no gutegura abayobozi beza, Abayeyi b’ahazaza bafite umutima n’ubushake byo gukorera Igihugu no kukirerera.
Padiri Majyambere, mu byo abana bakoze nawe hari icyo avuga cyamunyuze kurusha ibindi, ati“ Ntabwo wafasha umuntu nyine ku buryo umukura mu bukene bwose ariko abana bafite uwo mutima w‘Urukundo. Uyu mwaka rero kimwe mu byo bakoze kandi nanjye cyanshimishije ni ukumva ukuntu batekereza ko umuntu bamuha amazi mu rugo rwe!. Baravuze bati uriya mukecuru ntashoboye kuvoma, reka tuyamushyirire mu rugo rwe. Icyo kintu rwose abana baragitekereje numva kinkoze ku mutima”.

Isomo ku gikorwa nk’iki mu bakiri bato nk’uko Padiri Majyambere abivuga ni iryo kuba Abana bafite umuco kandi bazakurana kumenya kwita kuri bagenzi babo n’abandi bakeneye gufashwa kandi bakabikora mu bushobozi buke cyangwa bwinshi bafite.
Agira kandi ati” Bariga kugira ngo bazamere neza, numva rero uwo mutima bawukuranye nk’Abana b’Igihugu, ejo n’ejobundi iki Gihugu cyaba gifite abantu bafite umutima mwiza, bafite Umutima muzima wo gufashanya kuko burya ni naryo terambere“.

Karitasi Kankundiye, Umukecuru w’imyaka 82 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kamonyi Akagari ka Nkingo ari nawe mu baremewe wahawe amazi mu rugo(Robine) avuga ko yanejejwe n’ibyo aba bana bamukoreye. Ahamya ko aba ari ba Malayika barinzi Imana yamuhaye.
Ati“ Ku myaka mfite nibwo amazi ageze mu rugo iwanjye. Nta bantu ngira kuko abanjye baragiye ariko nguma mbana na Yezu na Mariya. None rero aba bana ni Abamalayika Yezu yampaye, ni ba Malayika Murinzi kuri njye. Aba bana ikigero barimo, ibyo bafite bakomeje uru rugendo Yezu nawe Akarubakomereza bazakura neza bakaba ab’umumaro ukomeye”. Akomeza avuga ko ari abo kwigirwaho n’abandi.
Hitirema Sipiriyani, atuye mu Mudugudu wa Kamonyi Akagari ka Nkingo. Ahamya ko aba bana ba ESB Kamonyi n’Ubuyobozi bwabo ari urugero rwiza rw’imibanire ihamye mu banyarwanda ariko kandi bakanaba ishuri benshi bakwigiraho atari amasomo asanzwe yo mu ishuri, ahubwo Umutima w’Urukundo, Ubumwe n’Ishyaka byo gukunda Igihugu baharanira ko buri munyarwanda abaho neza.
Avuga ko mu myaka hafi 7 ishize yari umunywatabi by’umwihariko Urumogi n’ibindi biyobyabwenge ku rwego rwo hejuru ariko ubu ngo yarahindutse, ni ubuhamya bw’ibibi bw’ibiyobyabwenge kuko yari yarabaye imbata yabyo. Yifuza ko nta waba nkawe w’ahahise.

Mu buhamya bwe imbere y’abanyeshuri, Abarezi n’abandi bari muri iki gitaramo cyo guhigura ibyo Abana bahize mu kuremera abatishoboye, yasabye abana n’abandi bose kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko nta kiza na kimwe kibirimo uretse kwangiza ubuzima bw’ahazaza bw’ubikoresha.
Muhire Oreste( Kibogo cya Muhire), Umunyeshuri muri ESB Kamonyi mu mwaka wa 5 mu ishami ry’Amateka, Ubuvanganzo n’ubumenyi bw’Isi avuga ko igikorwa bakoze ari ibikwiye kuranga imigirire ishingiye ku muco Nyarwanda kuko Abanyarwanda barangwaga no gufashanya no gutabarana, ko rero nk’abato ari amashami y’uwo muco asanga udakwiye kuzima kuko hari urufatiro arirwo ubuyobozi bwiza bwitaye ku bato.

Ahamya ko mu kigo bafite ihuriro(Club) y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bigiramo byinshi birimo Umutima n’Urukundo by’Igihugu, kwiyitaho no kwita kuri buri wese kuko Igihugu cyiza cy’ahazaza kiri mu biganza by’abatoya. Ati“ Ibyo ntabwo bisaba igiciro gihanitse ahubwo bisaba wa mutima ukunda, umutima ufasha haba muri twe no hanze y’Ikigo”.
Appoline Kangabire, Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Kamonyi ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere, yashimye ibikorwa by’aba banyeshuri n’ubuyobozi bwabo mu kwita ku bababaye by’umwihariko nk’aba batishoboye.

Ahamya ko ibi bigaragaza Ubumuntu buri muri bo, bigaragaza ishyaka n’urukundo bafite byo gukorera Igihugu bita ku banyantege nke n’abatishoboye, babafasha kugira ubuzima bwiza, kuryoherwa n’ibyiza by’Igihugu basangiye.
Kangabire, yasabye uru rubyiruko gukwiza uyu muco mwiza aho bagenda n’aho batuye by’umwihariko muri bagenzi babo bakiri bato, babashishikariza gukumda Igihugu no kukibera amaboko agikorera.
Yabasabye kwita ku masomo nk’umuhigo ukomeye wabazanye ku ishuri ariko kandi no gukomeza kurangwa n’Indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bizatuma bakomeza kuba ab’umumaro ukomeye ku Gihugu.
Muri 12 baremewe, uretse umukecuru wahawe Amazi mu rugo iwe n’ibikoresho azajya yifashisha mu kuyabika birimo amajerekani n’ibase, abandi 11 bose bahawe Amabati azabafasha gusakara ubwiherero bwabo. Bose kandi bahawe Ifu n’Isukari byo kubafasha kunywa Igikoma ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.