Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 59 tugize Akarere ka Kamonyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Kamena 2025 bagabiye Inka umusaza Kamanayo Yusitini w’imyaka 75 utuye mu kagari ka Buhoro, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Mu byishimo byinshi, ati“ Iyi nka, igiye kuba nk’umwana mu rugo!, menye uko yaramutse, uko yiriwe kugira ngo ibashe kugira ubuzima bwiza”.
Umusaza Kamanayo wagabiwe Inka, yabwiye intyoza.com ko iyi Nka ije kumukura mu bwigunge, kumufasha kubona Ifumbire n’Amata ariko kandi ikaba igisubizo ku muryango we wose. Ati“ Bankuye mu bwigunge, ngiye kubona Ifumbire, Inka izakamwa, izatanga umusaruro, izakamirwa Abuzukuru nanjye mbese muri iyi myaka ngezemo simbe nkirwaye Bwaki”.

Avuga uburyo agiye kwita kuri iyi Nka kugira ngo izamure imibereho ye n’iy’umuryango wose muri rusange, yagize ati“ Iyi Nka rero!, ngiye kuyitaho nyimenye, mbese iraba nk’umwana mu rugo. Ndebe uko yaramutse, ndebe uko yiriwe, nyimenyere ibyo irya, nyigaburire, nyishakire imiti, mbe hafi nshake Veterineri ayibe hafi, ayikurikirane”.
Ashimira Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari(Rushingwangerero) ku gikorwa nk’iki kerekana urukundo bafitiye abo bayobora. Abasaba gukomeza uwo mutima ariko kandi anabizeza ko nk’abaturage biteguye kuyoboka. Ati“ Ndabashimira! Bakomeze babe hafi y’abo bayobora, natwe kandi tubayoboke”.

Jeannette Uwiragiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbati ho mu Murenge wa Mugina akaba ari nawe muyobozi wa ba Rushingwangerero mu Karere ka Komonyi, avuga ko mu gutekereza iki gikorwa bahereye ku kuba aribo nkingi y’ubukangurambaga mu bikorwa bitandukanye, ko rero basanze ibyiza ari uko bajya bakangurira abaturage ibyo nabo bumva kandi banakora, berekana ko bishoboka.
Agira kandi ati“ Twebwe ni inshingano zacu z’ibanze kuba hafi y’umuturage kandi mu by’ukuri umuturage akaba inshuti yacu kuko inshingano dufite ziduhuza n’abaturage cyane. Ntabwo rero umuntu atakwiyumvisemo wabasha kumuyobora. Bidusaba kuba inshuti zabo, kubitaho, kureba icyo umuturage akeneye mbere y’ibindi akaba aricyo tumugezaho”.

Avuga kandi ko nka ba Rushingwangerero iteka bigira ku mukuru w’Igihugu, Paul Kagame we uharanira iteka ko imibereho y’umuturage iba myiza kurushaho. Ahamya ko bashyize imbere impinduka ziganisha umuturage ku buzima bwiza, ari yo mpamvu no kugira uruhare mu koroza umuturage basanga batasigara inyuma kimwe n’ibindi bikorwa bimufasha kugira imibereho myiza.
Gitifu Uwiragiye, avuga ko igikorwa nk’iki ari ku nshuro ya mbere nka ba Rushingwangerero bagikoze ku rwego rw’Akarere ariko ngo bidasobanuye ko nta bindi bikorwa bajyaga bakora bifasha umuturage. Ahamya ko mu bushobozi buke bagira iki gikorwa kiberetse ko n’ibindi bashaka gukora bashyize hamwe mu nyungu z’Umuturage babikora, ko kandi kizahoraho.
Iyi nka bagabiye umusaza Kamanayo Yusitini ifite agaciro k’ibihumbi Magana Atanu y’u Rwanda ariko kandi mu rwego rwo kuyimushyikiriza, bayiherekesheje ibindi byo gufasha uyu musaza kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza. Byose bifite agaciro k’asaga ibihumbi Magana inani(800,000Frws) y’u Rwanda.
Iki gikorwa cya ba Rushingwangerero cyo kugabira uyu muturage Inka, kimaze iminsi gitegurwa ndetse amakuru agera ku intyoza.com ni uko hari hashize hafi ibyumweru bibiri basabye Akarere kubashyigikira bitari mu buryo bw’amafaranga, ahubwo kubana nabo muri iyi gahunda ariko ku munota wa nyuma nta muyobozi, nta n’intumwa y’akarere yagaragaye, ibitarashimishije aba bafatwa nk’inkingi ikomeye mu bukangurambaga bw’ibikorwa bitandukanye yaba mu mihigo n’ibindi bisaba ko abaturage bitabira.



Munyaneza Théogène
Tekereza kweli aba sibo bakozi ba leta bahembwa umushahara muto murwanda?
Imana ibahe umugisha
Mbega ibintu by’agaciro!
Ariko se ko akarere katabashyigikiye babibasabye mayor aho arwtsinzwe