Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba hafatiwe abasore babiri bakekwaho ubujura, aho bari batwaye ingurube bibye bakayibagira ku gasozi mbere yo kujya kuyigurisha.
Amakuru bamwe mu baturage b’aho iri tungo ryibiwe bahaye intyoza.com ni uko nyiraryo akimara kubona ko ingurube ye yabuze, yahise atanga amakuru arahererekanywa kugera mu buyobozi, batangira guhiga irengero ryayo ariko bayibona abayibye bamaze kuyibaga bagiye gushaka abaguzi.
Abatawe muri yombi ni; Kamana Jean Marie Vianney w’imyaka 17 y’amavuko hamwe na Niyitegeka Jean D’Amour w’imyaka 25 y’amavuko, bose bakaba batuye mu Mudugudu wa Nyagasozi.
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye umunyamakuru ko amakuru bayamenye bayabwiwe n’abaturage bagahita batangira gushakisha, aho ku bufatanye bw’Abaturage, Inzego z’ibanze, DASSO hamwe n’Inkeragutabara bafashe abakekwa ariko bagasanga itungo bamaze kuryica, baribaze.

Abakekwaho ubu bujura bakaba banafatanywe igihanga bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB iherereye mu Murenge wa Rukoma ari nabo bashinzwe Ngamba, mu gihe nyiri ukwibwa yagiriwe inama yo guhita ajya gutanga ikirego.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.