Kamonyi-Mugina: Uwarokotse Jenoside yatewe n’uwo akeka ko yari agendereye kumugirira nabi
Mukamanzi Pelajiya, atuye mu Mudugudu wa Kansoro, Akagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi. Ni umubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko ufite abana bane. Mu ijoro ryo ku wa 23 Nzeri 2025 ahashyira ku i saa saba yatewe n’umugizi wa nabi wamusanze mu nzu yitwaje Umupanga, baragundagurana uyu mubyeyi agerageza kwirwanaho ngo batamutema, abana bamufasha gutabaza bavuza induru, umugizi wa nabi ariruka ariko asiga akomerekeje uyu Pelajiya mu kiganza.
Aganira na intyoza.com, Mukamanzi Pelajiya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yabwiye umunyamakuru ko acyumva hari ukinguye urugi kuko aribwo yari akiryama atarasinzira, yarabyutse akubitana n’uyu mugizi wa nabi yamaze kwinjira mu nzu agana aho barara(bahuriye muri Koridori) yikinguriye, yitwaje Umupanga n’igitoroshi kinini.
Bagikubitana, yamutunze itoroshi ariko Pelajiya kuko yabonaga nta mahitamo afite yandi uretse kwirwanaho, ntabwo yamuhunze kuko ntaho yari afite handi ho guhungira ahubwo yagiye amusanga bagundaguranira aho kuko uyu mugizi wa nabi yari abanguye Umupanga ashaka kumutema.

Mu kwirwanaho, Pelajiya yatesheje uyu mugizi wa nabi itoroshi yamumurikishaga yitura hasi, barwanira Umupanga ari nako avuza induru, abana nabo bashyira induru ku mumwa baratabaza, wa mugizi wa nabi yumvuse bikomeye kandi ari umwe ahunga yiruka ariko asiga akomerekeje uyu mubyeyi mu Kiganza, wa Mupanga arawuhata.
Pelajiya, avuga ko uyu mugizi wa nabi mu kwiruka ahunga yatoye Igitoroshi yari yazanye ndetse anamutwarira imfunguzo kuko aho itoroshi yaguye ari naho hari imfunguzo z’inzu. Avuga kandi ko atazi aho uyu mugizi wa nabi yakuye imfunguzo ku buryo aza akifungurira akinjira mu nzu.
Kimwe mu bituma akeka ko yatewe n’umugizi wa nabi wari Gatumwa agendereye ku mugirira nabi ni uko ibi bije bikurikira ibikorwa bibi biherutse gukorerwa abana be ubwo mu cyumweru gishize Tariki 16 Nzeri 2025 bagiye kuvoma ari ku mugoroba bagakubitwa n’umuntu w’Umugabo batamenye, nti banabashe kumenya icyo bazize. Na n’ubu twandika iyi nkuru abana baracyafata imiti.
Ibyongeye kuri ibi, Uyu mubyeyi avuga ko ikigaragaza ko ariwe Umugizi wa nabi yari agambiriye ari uko iyo aza ari umujura aba yaratwaye amatungo cyangwa se akagira ikindi kindi ajyana kuko bitari bibuze. Ahamya kandi ko ibyabaye ku bana be nabyo ari igihamya cy’uko hari abantu bagambiriye kumugirira nabi nubwo ngo ntabo azi. Asaba inzego z‘Umutekano n’Abaturage ku muba hafi kuko abona ko ubuzima bwe bushakishwa n’abagamije kumugirira nabi.

Umwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu waganiriye na intyoza.com ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko ari mu batabaye uyu mubyeyi muri iryo Joro ndetse agafasha ko agezwa kwa muganga. Avuga ko mu busesenguzi bwe nk’umuntu mukuru, asanga hari hagenderewe kugirira nabi uyu mubyeyi. Ibyo abihera ku kuba uwateye bigaragara ko yashakaga Umuntu atashakaga ibintu, ariko kandi akanashingira no kubyakorewe abana b’uyu Mubyeyi ubwo baherutse gukubitwa n’umugabo batamenye.
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko ikibazo yakimenye kandi ko yicaranye n’uyu mubyeyi Pelajiya bakaganira, ndetse akaba yaramuhuje n’Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB aho hari ibyo ngo barimo gukurikirana.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.