• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
13/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
13/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws
13/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Habura iminsi 3 gusa ngo yuzuze ukwezi ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, ahisemo kwegura

Umwanditsi
October 6, 2025

Mu gihe byari byitezwe ko Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu ayobora inama y’Abaminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Ukwakira 2025, yatunguranye muri iki gitondo ubwo Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byatangazaga ko Lecornu yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.  

Perezidanse y’u Bufaransa, mu biro bya Perezida Emmanuel Macron nibo batangaje ko uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu yamaze gutanga ubwegure bwe muri iki gitondo. Ni mu gihe hari hitezwe ko kuri uyu mugoroba aza gukoresha inama ye ya mbere y’Abaminisitiri,

Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa/AFP, kwegura kwa Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu gutewe n’uko abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bo mu ishyaka ry’aba Républicains bayobowe na Bruno Retailleau bamwamaganye.

Sébastien Lecornu, yeguye kuri uyu mwanya abura gusa iminsi itatu ngo ukwezi kuzure kuko yagiye kuri uyu mwanya ku wa 09 Nzeri 2025. Yashyizweho igitutu n’abamushinja ko benshi mu bagaruwe muri Guverinoma ye ari abayihozemo kandi bafite ibyo banengwa.
intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5912 Posts

Politiki

4162 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1031 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga