• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/10/25
Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza
08/10/25
Kamonyi-Mugina: Imvura n’Umuyaga byasakambuye ibyumba by’ishuri abana barahunga
08/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yahembwe akayabo ka 4,874,958 FRW
08/10/25
Habura iminsi 3 gusa ngo yuzuze ukwezi ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, ahisemo kwegura

Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza

Umwanditsi
October 8, 2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025 bwifatanije n’Abageze mu zabukuru kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wabahariwe. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Rugalika ku Gihango cy’Urungano. Bashimiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame we bavuga ko yabaciriye inzira nziza, abaha kubaho neza, abarinda gusaza basabiriza.

Clothilde Mukamulisa, akuriye ihuriro ry’Abageze mu zabukuru bafata Pansiyo mu karere ka Kamonyi. Yabwiye intyoza.com ko Abageze mu zabukuru bari mu byiciro bibiri aribyo; Abageze mu zabukuru bafata Pansiyo, hakaba n’Abageze mu zabukuru batishoboye bahabwa inkunga y’Ingoboka mu buryo butandukanye.

Mu izina rya bagenzi be, Mukamulisa Ashima Perezida Paul Kagame ko Ukuboko kwe kwabakingiye, Ko Imvugo ye ari nayo ngiro kandi ishimangira Ineza n’Urukundo abafitiye kuko byose bigaragazwa n’Ibikorwa bitandukanye bibakorerwa mu rwego rwo gukomeza kubasindagiza barindwa gusaza basabiriza.

Ati“ Perezida Kagame wacu yarebye kure, areba abantu bageze mu zabukuru aducira inzira y’Amasaziro meza, aradusindagiza mu buryo butandukanye baba Abafata Pansiyo n’abandi batishoboye bahabwa Inkunga mu buryo butandukanye. Murabizi ko nta kiguzi cy’Ubuzima wabona, ariko aha yadushyiriyeho Mituweli utishoboye akishyurirwa. Yashyizeho gahunda ya Ejo Heza, Yaduhaye Girinka aho uyifashe neza igukamirwa ikaguha ubukire ugahindura Ubuzima bukaba bwiza kurusha. Hari abahabwa Amafaranga y’Ingoboka n’Ibindi byinshi tumushimira”.

Emmanuel Karahamuheto, umwe mu bageze mu zabukuru, ku myaka 68 y’amavuko ahamya ko urugendo rw’Imibereho myiza ku bageze mu zabukuru barushimira Perezida Paul Kagame we wabahaye agaciro akabarinda gusaza basabiriza.

Ati“ Ni Umubyeyi kandi ni Umukuru w’Igihugu, ni Perezida Kagame. Adutekerereza ibyiza kandi neza, adushakira iterambere rigera no mubakuze nkatwe ngo tubeho kandi neza. Uwakugabiye yakwima iki kindi ko aba ashaka ko ubuzima bwawe buba bwiza ndetse waba ugifite agatege ugakora ukiteza imbere. Ntacyo twamuburanye kuko yaduhaye Ubuzima, ntawe urwara ngo ahere mu nzu, bamwe ukwezi kurashira tugahembwa, haba abafata inkunga y’Ingoboka, yaba se abafata Pansiyo, Yatugabiye Amatungo magufi n’Amaremare, mbese yaduhaye Ubuzima kandi aracyatwitayeho”.

Avuga kandi ko kuba uyu munsi mukuru w’Abageze mu zabukuru uhari, wizihizwa mu Rwanda ari ishema kuri bo kuko bibereka ko bazirikanwa, batibagiranye. Ati“ Iyo habaye umunsi mukuru nk’uyu bituma abantu bakanguka bakumva ko icyo kiciro nacyo kizirikanwa n’Igihugu, ko kandi nawe hari icyo yakimarira”.

Marie Josee Uwiringira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage wari umushyitsi mukuru muri ibi birori , yababwiye ko Umukuru w’Igihugu abitayeho, yabahaye agaciro, ko kandi yatumye bumvwa. Yabibukije ko Igihugu kibitayeho ariko kandi ko nabo nubwo bari mu myaka y’izabukuru hari imbaraga ziri muri bo bagomba Igihugu.

Yagize ati“ Uwageze mu zabukuru, rimwe na rimwe niba yari afite imirimo ya Leta cyangwa y’Abikorera ntabwo bivuzeko Ubwonko bwe bwahagaze gutekereza. Hari umusanzu tumutezeho ku Gihugu ariko n’Umuryango we hari Umusanzu umutezeho. Mwanyuze muri byinshi, muzi byinshi, muri mwe mufite Inama ndetse n’Ibitekerezo byakubaka benshi, byahindura ubuzima bwa benshi bukaba bwiza kurusha, byose bigakorwa neza mu kubaka Igihugu”.

Yagize kandi ati“ Iyi myaka muyigeze mwaravunitse, muyigeze mwarabonye byinshi, mwaraturuhiye. Mu kwizihiza uyu munsi, twaje ngo tubibutse ko Igihugu kibatekereza kandi cyiteguye kubafasha mu gusubiza ibibazo bitandukanye”.

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’Abageze mu zabukuru, wemejwe n’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 14 Ukuboza 1990 mu mwanzuro wayo No 45/106, aho yemeje Itariki ya 01 Ukwakira buri mwaka nk’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abageze mu zabukuru.

Umuryango w’Abibumbye, usobanura ko ugeze mu zabukuru ari umuntu wese ufite imyaka y’amavuko kuva kuri 65 kuzamura. Mu Rwanda naho, ugeze mu zabukuru ni umuntu wese ugejeje cyangwa urengeje Imyaka 65 y’Amavuko. Ni umunsi kandi watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka w’2000.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti“ TWITE KU BAGEZE MU ZABUKURU, DUTEGURA AHAZAZA HEZA H’ABAKIRI BATO, NI INKINGI MU ITERAMBERE RIRAMBYE”.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5885 Posts

Politiki

4136 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1019 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

147 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga