• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
14/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
14/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws
14/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira

Umwanditsi
October 10, 2025

Mu buryo butunguranye, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Josée Uwiringira yasuye Abayobozi, Abarimu n’Abanyeshuri mu kigo cy’ishuri rya Kigese Technical Secondary School(TSS). Yibukije Abarimu n’Ubuyobozi bw’Ikigo ko icyo Igihugu cyabahamagariye kandi kibitezeho ari ugutanga Uburezi bufite ireme, buhindura Umwana akaba uw’Umumaro haba kuri we bwite, Umuryango n’Igihugu muri rusange.

Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yageze muri iki kigo mu masaha y’ikiruhuko aho Abayobozi, Abarimu n’Abanyeshuri bari bagiye kuringanira n’ameza(kurya). Yaganiriye na bamwe mu bana yasanze mu mashuri, abibutsa inshingano zabazanye ko ari ukwiga, abasaba gushyira imbaraga zabo mu gukora icyabazanye birinda kurangara.

Aganira n’Ubuyobozi bw’Ishuri ndetse n’Abarimu, Visi Meya Marie Josée Uwiringira yabibukije ko bahamagariwe kwigisha, gutanga Uburere, Ubumenyi n’Uburezi bikwiye ku bana baje babasanga. Yabasabye kwita ku myigire y’abana bashinzwe, abibutsa ko gutsinda kwabo bibatera ishema ariko kandi bikaba n’ikimwaro kuri bo iyo batsinzwe.

Aha, abarimu bari kumeza ariko kandi ubona buri wese afite Mashine imbere ye, bigaragara ko arya anakora.

Yababwiye ati“ Ni dukore, turere Abana Igihugu cyifuza. Icyerekezo cy’Igihugu ni ukubaka Uburezi bufite ireme, buganisha ku bukungu bushingiye ku bumenyi. Ni tuzajya tuvuga uburezi bufite ireme bye kuba kumva ko umwana yatsinze gusa, Oya! ahubwo ko wa muntu watsinze hano ari ku isoko ry’Umurimo kandi abashije kwigira kuko ni Uburezi bufite ireme tugiye mu nkingi z’Imibereho myiza, ariko tugiye mu nkingi z’Ubukungu tugahita tuvuga ngo ni Ubukungu bushingiye ku kumenya”.

Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yasabye Ubuyobozi bwa Kigese Technical Secondary School gushyira hamwe no gufatanya bagamije gushyira mu ngiro icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu. Yabibukije kuzirikana ko buri wese mu mwanya arimo yahamagawe n’Umukuru w’Igihugu kugira ngo amufashe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda.

Visi Meya Uwiringira Marie Josée/Kamonyi, aganira n’Ubuyobozi ndetse n’Abarimu ba Kigese Technical Secondary School. 

Yabibukije ko ibyo Umukuru w’Igihugu yemeye atariwe ubwe uza kubishyira mu bikorwa, ko ahubwo abo yahamagaye buri wese mu mwanya arimo asabwa gukora no gutunganya neza inshingano yahamagariwe kuko ariko kumufasha kubishyira mu bikorwa nk’uko yabyemereye Abanyarwanda.

Yababwiye kandi ati“ Tuza twese mu nshingano twahamagariwe twiyemeje gufasha Umukuru w’Igihugu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda. Hari byinshi mwashoboraga gukora ariko mwahisemo kuba Abarimu, kurerera u Rwanda. Ni mureke nti dutange Umusanzu ucagase, duharanire gutanga Umusanzu wuzuye”.

Yageze mu Gikoni kureba ahatunganyirizwa ibyo kurya. Uri hagati ni Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika, agakurikirwa n’Umuyobozi w’Ikigo.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5912 Posts

Politiki

4162 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1031 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga