Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira
Mu buryo butunguranye, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Josée Uwiringira yasuye Abayobozi, Abarimu n’Abanyeshuri mu kigo cy’ishuri rya Kigese Technical Secondary School(TSS). Yibukije Abarimu n’Ubuyobozi bw’Ikigo ko icyo Igihugu cyabahamagariye kandi kibitezeho ari ugutanga Uburezi bufite ireme, buhindura Umwana akaba uw’Umumaro haba kuri we bwite, Umuryango n’Igihugu muri rusange.
Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yageze muri iki kigo mu masaha y’ikiruhuko aho Abayobozi, Abarimu n’Abanyeshuri bari bagiye kuringanira n’ameza(kurya). Yaganiriye na bamwe mu bana yasanze mu mashuri, abibutsa inshingano zabazanye ko ari ukwiga, abasaba gushyira imbaraga zabo mu gukora icyabazanye birinda kurangara.
Aganira n’Ubuyobozi bw’Ishuri ndetse n’Abarimu, Visi Meya Marie Josée Uwiringira yabibukije ko bahamagariwe kwigisha, gutanga Uburere, Ubumenyi n’Uburezi bikwiye ku bana baje babasanga. Yabasabye kwita ku myigire y’abana bashinzwe, abibutsa ko gutsinda kwabo bibatera ishema ariko kandi bikaba n’ikimwaro kuri bo iyo batsinzwe.

Yababwiye ati“ Ni dukore, turere Abana Igihugu cyifuza. Icyerekezo cy’Igihugu ni ukubaka Uburezi bufite ireme, buganisha ku bukungu bushingiye ku bumenyi. Ni tuzajya tuvuga uburezi bufite ireme bye kuba kumva ko umwana yatsinze gusa, Oya! ahubwo ko wa muntu watsinze hano ari ku isoko ry’Umurimo kandi abashije kwigira kuko ni Uburezi bufite ireme tugiye mu nkingi z’Imibereho myiza, ariko tugiye mu nkingi z’Ubukungu tugahita tuvuga ngo ni Ubukungu bushingiye ku kumenya”.
Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yasabye Ubuyobozi bwa Kigese Technical Secondary School gushyira hamwe no gufatanya bagamije gushyira mu ngiro icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu. Yabibukije kuzirikana ko buri wese mu mwanya arimo yahamagawe n’Umukuru w’Igihugu kugira ngo amufashe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda.

Yabibukije ko ibyo Umukuru w’Igihugu yemeye atariwe ubwe uza kubishyira mu bikorwa, ko ahubwo abo yahamagaye buri wese mu mwanya arimo asabwa gukora no gutunganya neza inshingano yahamagariwe kuko ariko kumufasha kubishyira mu bikorwa nk’uko yabyemereye Abanyarwanda.
Yababwiye kandi ati“ Tuza twese mu nshingano twahamagariwe twiyemeje gufasha Umukuru w’Igihugu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda. Hari byinshi mwashoboraga gukora ariko mwahisemo kuba Abarimu, kurerera u Rwanda. Ni mureke nti dutange Umusanzu ucagase, duharanire gutanga Umusanzu wuzuye”.

Munyaneza Théogène