• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
13/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
13/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws
13/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro

Umwanditsi
October 17, 2025

Mu birori byo kwizihiza umunsi ngaruka mwaka wahariwe Umugore wo mu cyaro wabaye ku wa 15 Ukwakira 2025, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Jean de Dieu Nkurunziza yabwiye Abagore ko Imana yaremye muntu yabagize ab’Agaciro gakomeye, ko ndetse n’Amateka y’u Rwanda yerekana ko bahoranye Agaciro n’Ijambo, bityo ko bakwiye guhora bashimira Perezida Paul Kagame we wabasubije Agaciro akabaha Ijambo bahoranye. Yabasabye gukoresha neza izo mbaraga bafite mu kubaka Igihugu.

Gitifu Nkurunziza, yagarutse ku mitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda muri Repubulika uko zagiye zisimburana, yerekana ko Umugore yagiye yimwa agaciro ariko Perezida Paul Kagame mu Bushishozi bwe, mu Buhanga bwe, mu Bwenge bwe Imana yamuhaye ngo ayobore u Rwanda n’Abanyarwanda asubiza Abagore Agaciro, abasubiza Ijambo.

Yagarutse kuri zimwe mu mpamvu zerekana ko Umugore ari uw’Agaciro kandi afite ijambo, haba mu Mateka y’u Rwanda ndetse no ku bemera Imana. Yagize ati“ Abagore nibo batubyara, nibo baturera, nibo benshi mu Gihugu, barize ni abahanga kandi ibyo bakora n’ibyo bayobora byose, Abagore babikora neza”.

Yakomeje abibutsa ko na cyera bari bakomeye ndetse n’ubu bakomeye kuko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabasubije Agaciro n’Ijambo bahoranye. Ati“ Cyera iyo Umwami yatangaga, mu bana be habaga harimo ugomba kumusimbura ku Ngoma, ku Bwami. Uwo Abiru babaga barahisemo yashoboraga kuba ari umwana w’Imyaka ine, Itanu, Irindwi, icyenda cyangwa Icumi utashobora kuyobora Igihugu, kuyobora Ingabo n’Imitwe yazo, kuyobora Urugamba, Guca Imanza n’ibindi“.

Akomeza ati” Ubundi mu myumvire ya benshi muri mwe, mwumva ko umuntu w’Umugabo Apfuye yari afite ibyo ashinzwe, mwumva ko umwana muto wamusimbura mu nshingano yafatanya na Se wabo! Ariko cyera siko byari biri. Bahitagamo ko wa Mwana afatanya ubuyobozi na Nyina”.

Yababwiye ko zimwe mu mpamvu bahaga agaciro Umugore mu kuba ariwe ufasha Umwana we gutegeka ari uko bumvaga ko uwo mwana mu gihe ari kumwe na Nyina nta wamuroha kuko Nyina aramukunze, aramutekerereza, niwe umurera, niwe umutoza Umuco n’Ikinyabupfura kugira ngo azakure akore neza.

Yabibukije kandi ko no mu Kinyarwanda baca umugani ugira uti“ Urusha nyina w’Umwana Imbabazi aba ashaka ku murya”. Akomeza ababwira ko iyo ari imwe mu mpamvu ibereka ko Umugore muri uru Rwanda yahoranye Agaciro ndetse ari nayo mpamvu mu cyivugo cyabo uyu munsi bavuga ko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yakabasubije.

Indi mpamvu yerekana Ugukomera ku Mugore no kugira Ijambo kwe, yababwiye ko iyo Ingabo z’u Rwanda zagabaga ibitero mu kwagura u Rwanda, Abagore bari bafite mo inshingano ikomeye. Ati“ N’ubu mujya mubivuga uretse ko bitagikorwa, baravuga ngo Abagore barwambariye Impumbya”.

Hanyuma bagiraga Igicaniro bacaniraga hakaba hari Impfizi bakoma Isazi, bivuga ngo aho Ingabo z’u Rwanda ziri nti hagire ikizihungabanya. Abagore bakambara Impumbya, bagakomeza bakenyegeza muri cya Gicaniro kuko bo nti bajyaga ku rugamba, ariko mu muco no mu myemerere y’Abanyarwanda babaga bumva akazi gakomeye gafitwe n’Ingabo ziri ku rugamba aka Kabiri gafitwe n’Abagore bambariye Impumbya Igihugu barimo banakoma ya Mpfizi isazi ngo idahungabana n’Ingabo zikaba zigize ikibazo.

Indi mpamvu ya Gatatu ni; Iyo mu rugo habaga hari ikibazo Umugabo agashaka nko kugira aho arwana, aho akora ibitemewe!, Umugore agakenyurura Umweko akawushyira mu bikingi by’Amarembo, cyaraziraga kikaziririzwa ko mu Muco w’u Rwanda ko Umugabo aharenga icyo yaba agiye gukora cyose, Umugore atacyemeye.

Mu gusoza, Gitifu Jean de Dieu Nkurunziza yagarutse ku bemera Imana abereka Ugukomera k’Umugore mu iremwa rya Muntu. Ati“ Twikoze mu itangiriro( uko ijambo ry’Imana rivuga), Imana ibanza kurema yabanje Umugabo imurema mu Mukungugu, ariko ngo yaramurebye Isanga atuzuye maze Imuremera Umufasha Umukwiye, Imurema Imukuye mu Rubavu(Igufa). None Ari Umukungugu n’icyondo n’Igufa hakomeye Iki? Ubwo se uwaremwe mu gikoresho gikomeye ni inde?”.

Ahereye ku Mateka y’u Rwanda uko agaragaza Ugukomera ku Mugore, Ijambo yari afite n’ibyo yakoraga bikomeye, ahereye uko Bibiliya cyangwa Ijambo ry’Imana rigaragaza Imbaraga z’Umugore, ahereye uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasubije Umugore Agaciro, akamusubiza Ijambo, yabasabye ati“ Ni mukoreshe Agaciro mwasubijwe neza. Ni mushaka muhite mujya mu cyivugo cyanyu ko muri ba Mutima w’Urugo, muri ba Nyampinga, Umugore ubereye u Rwanda, ko mutazatesha Agaciro uwakabasubije”. Akomeza abibutsa ko uwo ariwe Mugore uwabasubije agaciro akabaha Ijambo abakeneyemo, ko Umugore ubereye u Rwanda arurerera kandi neza.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5912 Posts

Politiki

4162 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1031 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga