• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
13/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
13/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws
13/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Umwanditsi
October 30, 2025

Mu Ijoro ryakeye ryo ku wa 29 rishyira 30 Ukwakira 2025, mu Karere ka Muhanga, Akagari ka Mbare ho mu Murenge wa Shyogwe, ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze, Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo umunani (8) bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage.

Ibikorwa abafashwe bakekwaho nkuko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabibwiye intyoza.com birimo; Ubujura ndetse n’ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge birimo kanyanga, aho bamara gusinda bakajya gutega abaturage bakabambura ibyabo.

Polisi, irasaba Abaturage bagifite imitekerereze n’imigirire nk’iyo igayitse yo kumva ko batungwa no kwiba iby’abandi, kubireka kuko kwiba atari umwuga, ahubwo ko ari Icyaha gihanwa n’Amategeko, bityo ko basabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byemewe n’Amategeko bibateza imbere.

CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo kandi, arabwira ndetse akibutsa abadashaka guhinduka ko Polisi itazigera na rimwe ibihanganira, ko kandi ntaho kuyicikira hahari, ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.
intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5912 Posts

Politiki

4162 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1031 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga