Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025, Polisi y’u Rwanda yakoze igikorwa cy’Ubukangurambaga yise“ Turindane-Tugereyo Amahoro”. Ni igikorwa cyabaye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Kibera muri Gare ya Bishenyi mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, hagenderewe gukangurira abakoresha umuhanda, baba; Abanyamaguru, Abatwara ibinyabiziga, Ibinyamitende n’abandi gukaza ingamba zifasha buri wese kwirinda no kurinda abandi Impanuka. Imibare y’amezi atatu ashize, ishyira Akarere ka Kamonyi ku isonga mu kwibasirwa n’Impanuka ugereranije n’utundi turere tugize Intara y’Amajyepfo.
“TURINDANE-TUGEREYO AMAHORO”, ni Ubukangurambaga bwitabiriwe n’abatwara imodoka nini zirimo izizwi nka HOWO(HOHO) zikunze gushyirwa mu majwi mu guteza impanuka muri aka Karere. Bwitabiriwe kandi n’abatwara imodoka zitwara abagenzi(inini n’intoya), abatwara abagenzi kuri Moto, Abanyamagare ndetse n’abanyamaguru, aho aba bose basabwe kuzirikana ko basangiye umuhanda, ko kuwukoresha neza ari inyungu zisangiwe.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yabwiye abitabiriye ubu Bukangurambaga bwa “TURINDANE-TUGEREYO AMAHORO” ko ari Ubukangurambaga buhoraho, busaba ko buri wese ashyiramo imbaraga.
Yabwiye kandi abitabiriye ubu bukangurambaga ko ku Isi hose Impanuka zo mu muhanda zihitana ndetse zigakomeretsa abantu ku buryo zigereranywa n’ibindi byorezo bijya bibaho bigahitana abantu. Yababwiye ko ingaruka z’izi mpanuka ari ugutakaza Ubuzima, ari ugukomereka bikabije n’ibyoroheje biri ku rwego ruhungabanya umutekano, biri ku rwego ruvutsa abantu ubuzima ubigereranije n’ibindi byorezo.
CP Vincent Sano, avuga ko ku Isi yose ikigereranyo kerekana ko abantu barenga Miliyoni bapfa bazize Impanuka zo mu Muhanda, ko ndetse icyo kigereranyo kerekana ko Impanuka zo mu Muhanda zigira ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu ku kigereranyo cya 3%. Ni ukuvuga ibigenda mu kuvuza ababa bakomeretse, Abaguye mu mpanuka, Gusana ibiba byangiritse, Umutungo ugenda mu bwishingizi, Umutungo ugenda ku barwaza, Ibigenda muri icyo gihe cyose cy’Umuntu wakomeretse umara igihe atari mu kazi n’ibindi.
Yagize kandi ati“ Ubwo butunzi bugereranywa na 3% ni nini cyane. Ubundi turamutse twirinze tukagerayo Amahoro twarengera umutungo ugenda, utangwa ku bantu baba bakomeretse n’abandi baba baguye mu mpanuka kandi birashoboka ko twabyirinda turebye aho izi mpanuka zituruka”.
Yagarutse kuri bimwe mu bitera impanuka zo mu Muhanda, asaba ko byirindwa. Ati“ N’ubwo hari ibintu byinshi biturukaho Impanuka ariko ndababwira bicyeya by’ingenzi bisa nk’aho impanuka nyinshi zihitana abantu, zikomeretsa abantu zituruka. Icyambere kiri ku Isonga ni; Umuvuduko ukabije cyangwa kutubahiriza amategeko ku bijyanye n’Umuvuduko. Gutwara Ibinyabiziga yaba ari Moto, Imodoka nini cyangwa intoya, ndetse dushyiremo n’Amagare, kubitwara mwanyoye inzoga, mwanyoye Ibiyobyabwenge. Ikinyabiziga gitwarwa n’umuntu utekereza neza. Ukutubahiriza Amategeko n’Amabwiriza yo mu Muhanda. Ibindi ni Ugutwara warushye, Kutubahiriza Ibimenyetso byo mu Muhanda, Ibyapa n’ibindi”.
Madamu Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, yavuze ku byakozwe muri iyi ntara mu rwego rw’Ubwikorezi birimo; Imihanda yubatswe ndetse ikaba ikoreshwa irimo nk’uwa Huye-Kibeho, Huye-Gisagara, Huye-kitabi wavuguruwe, uwa Muhanga-Karongi urimo kugera ku musozo ndetse avuga ku wa Kigali-Muhanga ngo wenda kuvugururwa mu gihe cya vuba. Ahamya ko ibyo byose ari Ibikorwaremezo Leta y’u Rwanda igenda ishyiramo imbaraga.
Avuga kuri iyi Nsanganyamatsiko ya TURINDANE-TUGEREYO AMAHORO, yagize ati“ Nti tuyitekereze gusa ku bijyanye n’Ubuzima, ahubwo tuyitekereze no ku kubungabunga ibikorwa remezo kandi buri wese abigizemo uruhare”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru nyuma y’ubu bukangurambara bwa TURINDANE-TUGEREYO AMAHORO, yasabye abakoresha umuhanda bose kumva ko buri umwe akeneye undi.
Yagize kandi ati“ Ikinyabiziga kirayoborwa nti kiyobora, twese dukora kugira ngo tubeho, twiteze imbere. Abantu bahisemo kwitwara neza mu Muhanda kugabanya impanuka birashoboka. Turi ba magirirane, turakenerana”.
ACP Boniface Rutikanga, avuga ko mu mezi atatu ashize mu Ntara y’Amajyepfo igizwe n’Uturere 8 habaye impanuka zikomeye 65. Muri izi mpanuka, 17 zingana na 26% zabereye mu karere ka Kamonyi. Ni impanuka zahitanye ubuzima bw’abantu 53 aho Akarere ka Kamonyi kihariye 15,9(16) bangana na 30%. Abakomeretse bose ni 43, muri bo 9 bangana na 20% ni Kamonyi.
ACP Boniface Rutikanga, yasabye ubufatanye no koroherana kuri buri wese ukoresha Umuhanda, ariko kandi yibutsa abatwara ibinyabiziga bagifite imyitawarire itari myiza kuyihindura bibuka ko buri wese akwiye kurinda Umutekano wa mugenzi we kugira ngo ugenda wese agere iyo agiye Amahoro.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.