Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w’ikipe y’Abana, azira gutwara Miliyoni z’Ababyeyi babo
Ntibishimirwa Patrick ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, aho akurikiranyweho gutwara amafaranga agera kuri Miliyoni 5 yahawe n’Ababyeyi bo mu Murenge wa Nyamiyaga ya Kamonyi abizeza ko ari umutoza kandi azatwara abana babo mu ikipe nto izwi nk’Akademi( Academy) ya APR.
Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB yabwiye intyoza.com ko ibyo uyu Ntibishimirwa Patrick akurikiranyweho, byabereye mu Murenge wa Nyamiyaga w’Akarere ka Kamonye nyuma y’uko tariki ya 18 Nzeli 2025 RIB yakiriye ikirego kiregwamo uyu Patrick ko yagiye yakira amafaranga y’ababyeyi abizeza ko azajyana abana babo mu ikipe y’abato y’APR (INTARE FC).
Hanyuma, uyu Ntibishimirwa Patrick amenye ko ashakishwa yahise atoroka, ariko kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025 aza gutabwa muri yombi. Yakoraga nk’Umutoza w’Ikipe y’Abana ariko utabifitiye uruhushya rwo gutoza(License).
Dr Murangira B Thierry, avuga ko Iperereza rigaragaza ko Ntibishimirwa Patrick yari yarasabye ikibuga cyo gutoza abana; Umurenge wa Nyamiyaga ukakimwemerera ndetse yerekwa Ubuyobozi bw’Umurenge nk’Umutoza wafasha Abana kandi uzakoresha icyo kibuga.
Mu bwumvikane bw’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga nawe, bivugwa ko yabizezaga ko icyo kibuga azajya agitunganya mu buryo bw’Amasuku kandi akamenya n’Umutekano wacyo.
Ntibishimirwa Patrick, nyuma yo gufatwa agashyikirizwa RIB, yemera ko yatwaye Amafaranga y’Ababyeyi ariko agasobanura ko yabaga yagiranye nabo Amasezerano n’ubwo yakoraga nk’Umutoza udafite ibyangombwa.
Dr Murangira B Thierry, yabwiye intyoza.com ko uyu Ntibishimirwa Patrick afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge ho mu Karere ka Kamonyi aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Amakuru intyoza.com yamenye ni uko ibi bijya guturika bikajya hanze, hari tariki ya 10 Nzeri 2025 ubwo Abana bari batoranijwe bazindukiye kuri Sitade ya Ngoma ho muri Nyamiyaga, bavuye iwabo bapfunyikiwe nk’abitegura kugenda nkuko bari babyijejwe, ariko bageze kuri Sitade basanga batekewe imitwe, babura imodoka ibatwara ndetse na Ntibishimirwa Patrick baramubura basubira iwabo uko baje. Aha niho Ukuri nyako kwagiye hanze.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.