Kamonyi-Runda/Gihara: Polisi yataye muri yombi ukekwaho Ubucuruzi bw’Ibiyobyabwenge
Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe Umugabo w’imyaka 37 y’Amavuko ukekwaho GUCURUZA no GUKWIRAKWIZA Ibiyobyabwenge. Yafatiwe mu Mudugudu wa Bimba, Akagari ka Gihara ho mu Murenge wa Runda, afatanwa Ibiro birenga bibiri(2kgs) by’Urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko uwafashwe yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, ko kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB batangiye akazi ku byaha akekwaho.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira Abaturage ari nabo bafatanyabikorwa bakomeje kugira umuco mwiza wo kumenyako umutekano ari Inshingano rusange, ko kandi gutangira amakuru ku gihe kandi vuba bifasha Gukumira no kurwanya ibyaha.
Polisi y’u Rwanda kandi iraburira buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’Amategeko by’umwihariko Gucuruza, Gukwirakwiza, Gutunda no Kunywa Urumogi. Irasaba ubirimo n’ubutekereza kubizibukira(kubireka) kuko byangiza Ubuzima bwe bwite n’ubwabaturarwanda, by’umwihariko Urubyiruko zo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba. Abo kandi baributswa ko ibyo bigize ibyaha bihanwa n’Amategeko, ko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese ukora ibinyuranyije n’Amategeko.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.