Kamonyi-Mugina: Ku munsi w’Ubwiherero, bibukijwe kwita ku isuku
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Ubwiherero “World toilet Day” mu Kagari ka Nteko, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josée yibukije Abaturage kwita ku isuku y’Umubiri, iy’aho batuye, Bagenda ndetse n’aho bakorera. By’umwihariko, yabasabye kugira ubwiherero busa neza nka kimwe mu biranga urugo rufite isuku.
Mu ijambo rye, Visi Meya Uwiringira Marie Josée yabwiye abitabiriye uyu munsi ati” Kuva mu mwaka wa 2017 Igihugu gihangayikishijwe no gukemura ikibazo cy’ingo zidafite ubwiherero cyangwa izibufite ariko butameze neza. Ni nayo mpamvu dufatanya n’Abafatanyabikorwa mu gufasha imiryango itabasha kubwiyubakira“.
Abaturage bo mu kagari ka Nteko barishimira ubwiherero Umuryango ARDE/Kubaho wubakiwe imiryango 170, burimo ubwo wubatse ku kigo cy’Amashuri cya GS Kansoro. Uyu muryango kandi wubatse n’ibindi bikorwa remezo by’Amazi kugira ngo aba baturage barusheho kugira isuku n’isukura aho batuye, bagenda n’aho bakorera.
Aba baturage barashima ubufasha bahawe n’uyu muryango kuko ubwiherero bubakiwe bwabafashije kurushaho kubungabunga isuku ariko kandi n’Umwanda uvuye mu bwiherero bakaba bawubyaza Umusaruro kuko ari ifumbire ituma ibihingwa byera neza.
Umwe muri aba baturage yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ati” Batwubakiye imisarani ya ECOSAN, batwigisha no gufumbiza imyanda ivamo none umusaruro w’ibyo duhinga wariyongereye“.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Uta Dettmann witabiriye uyu munsi mu rwego rwo gutaha ibikorwa Igihugu cye cyateye inkunga, yibukije abaturage kubungabunga ibikorwa bubakiwe kuko bibafasha gukomeza kwita ku Isuku, ariko kandi abibutsa ko kugira Ubwiherero bwiza ari Uburenganzira ku bagize Umuryango.
Mu mwaka wa 2023, Minissiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abantu bakarabye intoki bakoresheje isabune n’Amazi meza byarinda indwara ku kigero cya 40%, mu gihe abakoresha ubwiherero neza bakwirinda indwara ku kigero cya 30%. Raporo yatangajwe n’ibarura rusange rya Gatanu muri 2022, ry’Abaturage n’Imiturire ryagaragaje ko mu Rwanda abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa. 
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.