Kamonyi-Nyarubaka: Abantu 33 batawe muri yombi, bakurikiranyweho kugumura Abaturage
Kuri uyu wa Gatandatu ndetse no mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, mu Midugudu n’Utugari dutandukanye tw’Umurenge wa Nyarubaka ho Mukarere ka Kamonyi, hafatiwe Abantu 33 bakurikiranyweho Kugumura Abaturage. Ubuyobozi bw’Umurenge bwabwiye intyoza.com ko muri abo bose bakuyemo Abantu 8 bagaragara ko aribo bari ku ruhembe rw’Amatsinda baremye abandi basubizwa mu ngo zabo ngo babe ariho bakurikiranirwa, bigishirizwa n’Ubuyobozi.
Uretse Abantu 32 bafashwe ku wa Gatandatu, uwa 33 ni Umugore w’imyaka 40 y’Amavuko wafashwe mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ku i saa kumi n’imwe, afatirwa mu Mudugudu wa Ruseke, Akagari ka Kambyeyi ariko akaba atuye mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Giheta.
Muri urwo rukerera, uyu Mugore yafashwe ari mu Isantere y’Ubucuruzi ya Kagarama arimo atanga Amatangazo yo Kubuza Abaturage kuzafata Indangamuntu koranabuhanga ngo kuko ari Ikimenyetso cya Shitani.
Avuga kandi ko mu buzima busanzwe nta Ndangamuntu agira, Nta Mituweli agira, ko Kwivuza we n’Umuryango we bakoresha Ibimera, ko ndetse n’Abana be batiga. Ahamya ko Indangamuntu ye ari Bibiliya naho Mituweli ngo si ngombwa kuko arindwa n’Imana, Abana bakiga mu mashuri y’Abana b’Imana.
Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko abafashwe bose ari abantu batubahiriza Gahunda za Leta bitwaje Imyemerere.
Avuga kandi ko abafashwe bose ari abantu batagira Idini rizwi mu rwego rw’Amategeko, ariko ngo bahoze mu Idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 ariko baza kubiyomoraho( barivamo) cyera na mbere y’uko Insengero zifungwa.
Gitifu Minani Jean Paul, avuga ko aba ari abantu biremyemo amatsinda ndetse bakaba bafite Amahame yabo bwite bagenderaho, aho batagira Gahunda n’imwe ya Leta bakurikiza, nta Mituweli, nta kujyana Abana ku Ishuri, nta Gukingiza Abana, nta kubavuza n’ibindi.
Akomeza avuga ko Imyemerere n’Imyitwarire nk’iyo bafite ibangamiye Abaturage hakiyongeraho kuba basengera mu ngo n’ahandi hatemewe, hatujuje ibisabwa ku buryo Ubuyobozi budashobora kwemera ko ibyo biba gutyo kandi binyuranije n’Amategeko, bikaba binabangamiye imibereho n’Iterambere.
Gitifu Minani Jean Paul, avuga ko muri aba bafashwe, hakuwemo Abantu Umunani ari nabo bigaragara ko ari Abayobozi babo, bajyanwa mu kigo kinyurwamo by’Igihe gito( Transit centre) kugira ngo babanze bigishwe mu gihe abandi bose basigaye babohereje mu ngo zabo akaba ariho bagiye gukomeza gukurikiranirwa n’Ubuyobozi.
Itsinda ry’Abantu nk’aba bahuje Imyumvire n’Imyemerere, baherutse kugaragara mu Midugudu n’Utugari bigize Umurenge wa Ngamba, aho bo biremyemo Amatsinda bafata Megafone bajya ku misozi babwira Abaturage Guhunga, bababwira ko ari Ubutumwa bahawe na Minisiteri y’Ijuru. Aha i Ngamba, Ku ikubitiro abantu 27 bahise batabwa muri yombi.
Ibigaragaye muri iyi Mirenge uko ari Ibiri; Ngamba na Nyarubaka yemwe na Musambira kuko umwe mu bafatiwe Nyarubaka atuye muri Musambira, si ho gusa biri nkuko intyoza.com twari twabivuze mu Nkuru y’Abafatiwe Ngamba. Amakuru ahari ni uko atari aha gusa byagaragaye, ahubwo hari n’indi Mirenge.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.