Umuhanda Kigali Muhanga urafunze kubera Nyabarongo

Urujya n’uruza rw’imodoka n’abantu rwahagaritswe n’uruzi rwa Nyabarongo rwuzuye k’urugabano rwa Kigari wambuka ujya Kamonyi.

Guhera mu rukerera rwo kuri uyu wambere Taliki ya 9 Gicurasi 2016, umuhanda wa Kigali Muhanga urafunze nta modoka, nta bantu bashobora kwambuka.

Imvura idasanzwe ikomeje kuba ikibazo, benshi mubakoreraga muri Kigali baturuka mu ntara y’amajyepfo ubu ntabwo bagiye ku kazi kubera umugezi wa nyabarongo wamaze kuzura ukambukiranya umuhanda wa Kaburimbo.

Ahitwa Kamuhanda mu karere ka Kamonyi umurenge wa Runda impande y’uru ruzi rwa Nyabarongo niho abantu bose bafatiye feri, barimo baritegereza amazi yarenze inkombe za nyabarongo agafunga umuhanda bibaza amaherezo.

Umwe mubaturage waganiriye n’intyoza.com, atangaza ko ari ikibazo gikomeye cyane ko ndetse kuri we bimukomereye ngo kuko yaryaga abikesheje gushakira amaramuko mu mujyi wa Kigali.

Aha ni mu isantere y'ubucuruzi ya Kamuhanda iruhande rwa Nyabarongo mu murenge wa Runda muri Kamonyi.
Abantu bahagaze bitegereza ikibaya cya Nyabarongo bibaza amaherezo kuko badashobora kwambuka.

Igice cyuzuye kugeza ubu handikwa iyi nkuru, ni igice gifata nka metero ijana ariko uko amasaha agenda akura bigaragara ko amazi ashobora kugenda yiyongera kuko afite umuvuduko udasanzwe.

Hagati aho, abamotari babiri bafashwe bagerageza kwambuka kungufu uruzi mugihe polisi yabatangiriye bakayica murihumye, nyuma yo kubafata bakaba basanganwe amabuye y’agaciro bashakaga kwambukana mu mujyi wa Kigari.

Iyi mvura idasanzwe irimo kubica bigacika mu bice bitandukanye by’igihugu, nkuko Minisiteri ifite Ibiza munshingano zayo ibitangaza ngo yaba imaze guhitana abantu basaga 49 hirya no hino mu gihugu ndetse hakaba hamaze kwangirika ibitari bike mubice bitandukanye by’Igihugu ariko cyane mu ntara y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru intyoza.com gikomeje kubakurikiranira ihindagurika ry’iki kibazo cya Nyabarongo mugihe hagira ikindi gihinduka intyoza.com irahakubereye.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Umuhanda Kigali Muhanga urafunze kubera Nyabarongo

  1. L May 9, 2016 at 10:02 am

    Yeee Murakoze kutugezaho inkuru y’imvaho!

Comments are closed.