Kamonyi: Ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyahitanye ubuzima bw’umuntu

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko wo mu Murenge wa Kayenzi yapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kuri uyu wa 9 Werurwe 2018 ku gicamunsi. Bivugwa ko yanyereye akagwa ariko kandi ngo akaba yari yananyoye inzoga.

Giraneza Didace w’imyaka 27 y’amavuko, ku gicamunsi cya tariki 9 Werurwe 2018 ku i saa kumi n’iminota 40 yanyereye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Cubi ho mu murenge wa Kayenzi ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Mandera innocent yahamirije intyoza.com iby’urupfu rwa nyakwigendera. Avuga ko yaguye muri iki kirombe ubwo ngo yajyaga gucunga ko nta bahebyi( Abajura b’amabuye y’agaciro) bari mu ndaki ye.

Nyakwigendera Giraneza, yari umukozi wa Kampuni(Cooperative) icukura amabuye y’agaciro yitwa COEMIKA. Yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 nkuko ubuyobozi bw’umurenge wa Kayenzi bwabitangaje. Umuryango wa Giraneza Didace wari utuye mu Mudugudu wabereyemo iyi mpanuka yamuviriyemo gupfa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →