• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Muhanga-Shyogwe: Bijejwe umutekano usesuye nyuma yo kwibasirwa n’abagizi ba nabi

Umwanditsi
July 13, 2018

Abagizi ba nabi biraye mu baturage b’Umurenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli bagatema bane bakabakomeretsa, byatumye inzego zirimo Igisirikare na Polisi zihaguruka. Kuri uyu wa kane tariki 12 Nyakanga 2018 mu nama y’umutekano yahuje izi nzego n’abanyeshyogwe, bijejwe umutekano usesuye no kuba ikibazo mu minsi itatu kiraba gikemutse. Abaturage basabwe ubufatanye.

Mu nama y’umutekano yahuje abaturage b’Umurenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli kuri uyu wa kane tariki 12 Nyakanga 2018 i Murambi, inama yagombaga gutangira i saa munani ariko igatangira i saa kumi zirenga, abanyeshyogwe bijejwe umutekano usesuye, bizezwa ko mu minsi itatu iki kibazo kiraba gikemutse. Basabwe ubufatanye mu gukemura iki kibazo.

Bamwe mu baturage bitabiriye inama.

Col Joseph Gishaija, umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza yabwiye aba baturage ati ” Nta gikuba cyacitse, twaje hano kugira ngo tuganire ku mutekano. Umutekano ni nk’umwuka duhumeka, tugomba guhora twigenzura, tuwuganiraho, tureba aho ugeze, tureba ibibura tubikosora, kandi nta kantu gato kabaho mu mutekano.”

Col Gishaija yagize ati” Mu minsi ibiri ishize, numva ngo hari abantu bagenda bitwaje imihoro…, Imihoro se murumva yagira ite!? Mwebwe n’Ingabo zanyu na Polisi, mwakangwa n’imihoro!? Amarondo yanyu arakora neza nkuko bisabwa!? Umutekano ni inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu, udafite umutekano nta kindi wageraho.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama y’umutekano n’abaturage, uhagaze ni Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe.

Agira kandi ati” Nagira ngo rero baturage mbashishikarize gufatanya n’ingabo, gufatanya na Polisi nkuko dusanzwe dufatanya, aka ni akabazo gato cyane! Murabyumva? Ni akabazo gato cyane, turi bukemure mu minsi itarenze itatu ariko dufatanije namwe. Muranyumva neza, mureke dufatanye turwanye ibisambo, dufatanye turwanye ingeso mbi zo gucuruza inzoga z’inkorano, ibiyobyabwenge, urumogi n’ibindi. Ntabwo wakemura kimwe ngo ikindi ukihorere.”

Akomeza agira kandi ati” Ntabwo abaturage bacu bagomba kurara badasinziriye kubera ibisambo 10.., bingahe! Dufatanije namwe dufite imbaraga nta n’uwabasha kuzihagarika. Mwebwe abaturage n’ingabo na Polisi nta muntu numwe waduhagarara imbere. Imbaraga turazifite, ubushake turabufite impamvu turayifite muhaguruke, mubone akantu gato, akamenyetso gato gusa mukavuge, turagira ngo kino kibazo tukirangize kandi vuba.”

Uwamariya Beatrice, Mayor wa Muhanga, yabwiye abaturage ko Ubuyobozi buhari n’abaturage bakaba bahari nta cyabananira.

Muri iyi nama, abaturage by’umwihariko abarara irondo bagaragaje ibyifuzo byabo birimo; Kugira ibikoresho bibabashisha guhangana n’abagizi ba nabi baza bitwaje imihoro n’ibisongo, guhabwa impuzankano( imyenda isa y’akazi) izajya ituma batandukanywa n’abandi, Guhabwa amahugurwa n’ibindi.” Babwiye abayobozi ko bigoye guhangana n’abitwaje imihoro bo bafite inkoni, cyane ko ngo muribo hari abatemwe bakanakomeretswa n’aba bagizi ba nabi.

Abaturage kandi, banenze uburyo iyo bafashe ibisambo n’ababahungabanyiriza umutekano bakabageza kuri Polisi ngo rimwe na rimwe babasanga imbere cyangwa bakabatanga kugera mu rugo, hari ngo nubwo barekurwa mu buryo batumva. Ibi ngo biri mu bibaca intege kuko ngo abo bafashe bagaruka babigambaho.

Bamwe mu bakora irondo bagaragaza ibyifuzo n’ibibazo bahura nabyo.

Mu bibazo by’umutekano muke ushingiye ku bagizi ba nabi batemye abantu bane muri uyu Murenge wa Shyogwe, abaturage nabo banenzwe kutarara amarondo uko bikwiye, banenzwe kandi kudatabarana. Basabwe gukosora byihuse ibitagenda, hagakorwa urutonde rw’abarara irondo hanyuma abatarirara nti banishyure amafaranga y’umutekano bakamenyekana bagafatirwa ibyemezo.

Uretse Ubuyobozi na bamwe mu baturage b’Umurenge wa Shyogwe by’umwihariko abatuye Akagari ka Ruli, iyi nama yanitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’Imirenge igize Akarere ka Muhanga barimo; Nyamabuye, Muhanga na cyeza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga