• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/11/25
Kamonyi-Mugina: Imikino yabaye inzira y’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura
08/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
08/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
08/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi

Rubavu: Umugabo yafatanywe udupfunyika 7000 tw’urumogi

Umwanditsi
August 12, 2018

Polisi y’u Rwanda  ikorera mu karere ka  Rubavu  ku itariki ya 08 Kanama 2018  yafashe uwitwa Nkundanyirazo Venuste w’imyaka 32 y’amavuko, imufatanye urumogi rungana n’udupfunyika ibihumbi birindwi.

Uyu wafashwe, yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu nyuma y’uko abaturage ubwabo bamuketse ko ashobora kuba acuruza ibiyobyabwenge by’urumogi. Abaturage bakimara guha Polisi amakuru yagiye iwe aho atuye, bamubaza niba acuruza urumogi maze nawe ntiyazuyaza aremera ararubereka kuko ibimenyetso by’uko ruhishe iwe mu nzu Polisi yari ibifite.

Ubu Nkundanyirazo yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha-RIB aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe uru rwego rugikora iperereza.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse  n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, Chief Inspector of Police (CIP) Solange Nyiraneza, yagize ati”  Abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge tubafata tugendeye ku makuru yizewe duhabwa n’abaturage. Turabasaba kudaceceka igihe babonye hari abishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse bakatwereka n’inzira zose babinyuzamo kugira ngo ayo makuru adufashe gukumira no kurwanya icyo cyaha”

Yakomeje agira ati”Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byaha biboneka muri aka gace  bitewe n’imiterere yako kuko abenshi dufata baba babyambutsa babivanye mu gihugu duhana imbibi, ariko muri iki gihe, byaragabanutse cyane kubera ubufatanye bukomeye bwa Polisi n’abaturage, kimwe n’imikwabu ikorwa yo kubifata ndetse n’ubukangurambaga ku bubi bwabyo.”

Yakomeje kandi agira ati:” Ni ngombwa ko umuntu wese agira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku baturage muri rusange, kubabikoresha, ndetse unasanga ari nayo ntandaro y’ibindi byaha nko gukubita no no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi byaha.

CIP Solange Nyiraneza, yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi n’izindi nzego batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo abo banyabyaha bafatwe.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5908 Posts

Politiki

4159 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

153 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga