• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rubavu: Abafashamyumvire bibukijwe uruhare bafite mu gukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango

Umwanditsi
August 21, 2018

Umuryango w’abanyamadini atandukanye akorera mu Rwanda wishyize hamwe ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango (Rich) ufatanyije na Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu batanze amahugurwa ku bafashamyumvire bahagarariye abagore n’urubyiruko muri njyanama z’Imirenge n’Akarere agamije kubafasha guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Ibiganiro byabereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu biyobowe na Chief Inspector of Police (CIP)Solange Nyiraneza ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha. Yari kumwe na Eugenie  Ingabire umujyanama mu muryango washinzwe n’abanyamadini batandukanye bagamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango ( Rich)

CIP Nyiraneza, yabwiye abafashamyumvire bahagarariye abagore n’urubyiruko ko hari imiryango ikigaragaramo ihohoterwa, bityo  ko kurirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.

Yagize ati”  Aho mukorera hirya no hino mu karere musabwe gusobanurira abanyarwanda icyo ihohoterwa aricyo ba gatinyuka guharanira uburenganzira bwabo, ndetse n’aho rigaragaye bakihutira gutanga amakuru kunzego z’ubuyobozi zibegereye’’.

CIP Nyiraneza akomeza avuga ko ibiyobyabwenge bitera uwabikoresheje guhohotera abo babana mu muryango.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi bukabije bitera uwabikoresheje guhohotera abo mu muryango we binyuze mubyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata kungufu, kugurisha umutungo bitumvikanyweho, kubirwanya bikaba bikwiye kuba ibya buri wese.’’

CIP Nyiraneza akomeza avuga ko inzego zitandukanye zahagurukiye kurwanya ihohoterwa kuko rigira ingaruka mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:” Ihohoterwa iryo ariryo ryose rigira ingaruka ku muryango kandi ariwo shingiro ry’igihugu, mu gihe abashakanye babanye nabi, n’ababakomokaho uburere bwabo buba bucye kandi aribo bazavamo abayobozi b’Igihugu mu gihe cyiri imbere, mukaba musabwa kurirwanya mwigisha abo muhagarariye ingaruka umuryango ubamo ihohoterwa uhura nazo.’’

Eugenie Ingabire, umujyanama mu muryango washinzwe n’abanyamadini batandukanye bagamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango (Rich) yagaragaje ko ihohoterwa rigikorwa kandi ko nk’abanyamadini bumvwa na benshi bakwiye kugira uruhare mu kurirwanya.

Yagize ati:’’ Ubutumwa bw’ijambo ry’Imana amadini n’amatorero byigisha abayoboke bayo bikwiye kujyana n’inyigisho bagenera abagize umuryango zigamije kumvikanisha ko abantu baremwe kimwe bafite uburenganzira bungana bityo ihohoterwa iryo ariryo ryose rikwiye gucika

Ingabire asoza, yibutsa abagore ko guhishira abakora ibikorwa by’ihohoterwa ari kuritiza umurindi.

Yagize ati “Gutanga amakuru y’ahagaragara ibikorwa by’ihohoterwa, ababikekwaho bagakurikiranwa  ni imwe mu ngamba zizadufasha kumvikanisha ko uburenganzira bw’abagize umuryango bungana bityo ihohoterwa rikwiye gucika burundu.’’

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga