• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Karongi: Abanyeshuri n’abamotari basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Umwanditsi
August 29, 2018

Tariki ya 28 Kanama 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera yatanze ibiganiro bigamije kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ni ibiganiro byahujeje abanyeshuri bagera ku bihumbi 8, 500 biga mu bigo 10 by’amashuri yisumbuye ndetse n’abamotari bagera kuri 50, aho baganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo bagasabwa kugira uruhare mu kubirwanya.

Aganira n’uru rubyiruko, Umuyobozi wungirije ushinzwe ikigo Ngororamuco, Assistant Commission of Police (ACP) Gilbert Rwamungu Gumira yabwiye abo banyeshuri n’abamotari ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe bigira ingaruka mbi zirimo kuba bibatera gukora ibyaha bitandukanye bigatuma bafatwa bagafungwa.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bitera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Na none bitera ubuzererezi n’ubwomanzi. Nta cyizere cy’ejo hazaza heza ku muntu unywa ibiyobyabwenge.”

Abamotari nka bamwe mu bantu rimwe na rimwe bajya bafatwa batwaye abantu bafite ibiyobyabwenge,  ACP Gumira yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru ku muntu wese bafitiye amakenga.

Muri ibi biganiro Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Superintendent of Police (CSP) Jerome Ntageruka, yasabye abari bitabiriye ibyo biganiro kurwanya ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati”Mwebwe icyo musabwa ni ukujya mutangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano cyangwa abandi bayobozi banyu. Umuntu wese mubonye akoresha ibiyobyabwenge mu buryo butandukanye mukihutira gutanga amakuru.”

Yakomeje asaba abanyeshuli kwirinda ababashuka ko mu myigire yabo hari icyo ibiyobyabwenge byabafasha. Abagaragariza ko nta cyiza cyabyo usibye kubangiriza ubuzima.

Yagize ati” Ntacyo ibiyobyabwenge byagufasha mu myigire yanyu usibye kubangiriza ubuzima, mugata ubwenge bigatuma mucikiriza amashuri yanyu, mujye mwirinda ababashuka ko byabafasha kwiga cyangwa mu bundi buryo.”

Yasabaye abarimu gufasha abanyeshuri bagashinga amahuriro arwanya ibyaha (Clubs) kandi bakayakurikirana umunsi ku wundi.

Abanyeshuri n’abamotari bagaragarijwe ko igihe cyose bazaba bagize uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, bazaba batanze umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois, mu ijambo rye yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo idahwema kwigisha abaturarwanda ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.

Yagize ati” Polisi idusobanurira kenshi ububi bw’ibiyobyabwenge kandi tubona ababikoresha uburyo bya bagize imbata, nta rindi terambere bibagezaho usibye gutakaza ubwenge no guhora mu bigo ngorora muco. Rubyiruko rero mwipfusha ubusa amahirwe muhabwa n’igihugu cyanyu, ahubwo muyabyaze umusaruro”.

Mu gusoza, abanyeshuri n’abamotari bahawe umwanya batanga ibitekerezo. Bishimiye ibiganiro bahawe, biyemeza ko bagiye kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe babinyujije ku miromgo ya telefoni bahawe n’ubuyobozi bwa Polisi.

Muri iyi nama kandi hanatwikiwe mu ruhame ibiro 38 by’urumogi rwafatiwe mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Karongi.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga