• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Nyamagabe: Ibyo dusezeranya abaturage biri mu nshingano z’inteko ishinga amategeko-Hon Mukabalisa

Umwanditsi
September 1, 2018

Umuyobozi w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu-PL, nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza abakandida b’iri shyaka cyabereye mu isantere y’Ubucuruzi ya Gasarenda mu Murenge wa Tare, yatangaje ko ntacyo basezeranya abaturage kitari mu nshingano z’inteko ishinga amategeko.

Donatille Mukabalisa, Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu-PL, ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite b’iri shyaka mu isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda, Umurenge wa Tare tariki 30 Kanama 2018, yatangaje ko ntawe ukwiye kwibaza kubyo basezeranya abaturage mu gihe bari mu bikorwa byo kwiyamamaza ngo kuko ntacyo babasezeranya kitari mu nshingano z’inteko.

Hon. Mukabalisa yagize ati “ Ibyo tubasezeranya biba biri mu rwego rw’inshingano z’inteko ishinga amategeko. Inshingano yo gutora amategeko, Inshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere ya Guverinoma. Nibyo rero twabasezeranije, ko tuzakomeza guharanira ko byongerwamo ingufu, n’ubundi hari byiza byari bimaze gukorwa kandi bikomeza gushingirwaho.”

Mu bimaze gukorwa kandi bikomeza gushingirwaho ari nabyo mu kwiyamamaza kwa PL bishimangirwa mu guha icyizere abaturage ba Nyamagabe bahereye kubyo bahinga, yagize ati “ Muri byo hari ibirebana n’iterambere ry’ubuhinzi bw’ibyo beza hano birimo; Icyayi, Ingano ndetse n’Ibirayi kugira ngo ubuso butoya abanyarwanda bafite bubashe kubyazwa umusaruro mwinshi ushoboka, bibashe gukorwa mu buryo bwa kinyamwuga kandi bibazanire inyungu babashe gutera imbere kubera umwuga bakora w’ubuhinzi.”

Hon. Mukabalisa akomeza avuga kandi ko uretse umwuga w’Ubuhinzi hari n’indi myuga igomba kwitabwaho ngo kuko ubuso buto bw’ubutaka buhari ntabwo bwakwemerera abanyarwanda bose gukora ubuhinzi.

Agira ati “ icyo dushaka guharanira ko kirushaho gutera imbere ni amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro kandi agakorwa mu buryo koko abayarangije baba bazi umwuga koko bize, icyo twifuza ni uko uburyo ( System) bigiramo yanozwa neza kurushaho.” Akomeza avuga ko ibi ni bikorwa neza bizafasha mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa Muntu-PL, ryijeje abanyetare mu gasarenda ko ni baritora rizakomeza kubakorera ubuvugizi bugamije kurushaho gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo, bagamije lgufatanya kwiteza imbere no gufasha igihugu muri gahunda nziza y’iterambere ribereye umuturage cyihaye.

Hon. Mukabalisa ari kumwe n’aba PL n’abaturage mu Gasarenda i Nyamagabe.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganijwe ko bigomba gupfundikirwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nzeli 2018 mu gihe amatora rusange y’intumwa za rubanda ateganijwe tariki ya 3 Nzeli 2018. Hari kandi amatora ku banyarwanda baba mu mahanga azaba tariki ya 2, hakaba amatora y’umudepite umwe ku kiciro cy’Abafite ubumuga. Hari amatora y’icyiciro cy’abagore azaba tariki ya 4 akazatanga abadepite 24, kuri uwo munsi kandi hari amatora y’Abadepite 2 bahagarariye urubyiruko. Abadepite bose mu nteko ishinga amategeko ni 80 bava mu Mitwe ya Politiki, mu bakandida bigenga n’abahagarariye ibyiciro byihariye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga