• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi b’u Rwanda 140 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’Amahoro muri Haiti

Umwanditsi
September 3, 2018

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Nzeri 2018, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga bagarutse mu Rwanda, nyuma y’umwaka bari bamaze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti.

Aba bapolisi uko ari 140 bari bagize icyiciro cya munani cy’abapolisi b’u Rwanda bavuye  mu butumwa bw’ Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano no gushyigikira inzego z’ubutabera muri Haiti, buzwi  nka MINUJUSTH.

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda commissioner of Police (CP) George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda. Yabashimiye imyitwarire myiza  bagaragaje aho bari baragiye guhagararira u Rwanda.

Aha bururukaga indege bageze i Kanombe.

Yagize ati “ Polisi y’ u Rwanda by’umwihariko, n’igihugu muri rusange dutewe ishema n’ ubunyamwuga n’ubunyangamugayo byabaranze mu kazi kanyu ka buri munsi. Ubutwari n’ubwitange byabaranze byatumye musoza neza inshingano mwari mufite munahesha isura nziza igihugu cyabatumye. “

CP Rumanzi yababwiye kandi ko ubumenyi n’ ubunararibonye bungukiye mu butumwa bw’amahoro aho baba bakoranaga na Polisi zo mu bindi bihugu bagomba kubisangiza na bagenzi babo basanze mu Rwanda kandi bagakomeza kujya babishyira mu bikorwa.

ACP Yahaya Kamunuga wari uyoboye abapolisi basoje ubutumwa bw’amahoro muri Haiti yavuze ko usibye n’inshingano zabo zisanzwe zo gucunga umutekano, banakoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Haiti nko kubakira abatishoboye no  gusana imihanda.

Yagize ati” Inshingano yacu nyamukuru yari ukurinda umutekano w’abakozi ba Loni ndetse n’ibikoresho byabo. Kuri ibyo hakiyongeraho no guhugura no kugira inama igipolisi cya Haiti”

Yakomeje agira ati ”Mu gukora akazi kacu gasanzwe ka gipolisi, ntitwibagiwe gusigasira indangagaciro nyarwanda no kurangwa n’umuco wo gufasha abatishoboye. Ni yo mpamvu tubicishije mu bikorwa by’umuganda, twagiye dusana imwe mu mihanda yangijwe n’imyuzure kiriya gihugu cyanyuzemo, twubakira imiryango itishoboye ndetse tunatanga imiti yo gufasha inzego z’ubuvuzi muri Haiti.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko Haiti ari cyo gihugu cya mbere Polisi y’ u Rwanda yoherejemo abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Yakomeje agira ati“ Uko abapolisi twohereza mu butumwa bw’amahoro bagenda bitwara neza ndetse bakagarukana imidari y’ishimwe ni nako icyizere Umuryango w’Abibumbye utugirira kigenda cyiyongera”

Iri tsinda rigarutse mu Rwanda, ryasimbuwe n’irindi rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na ACP Reverien Rugwizangoga bahagurutse I Kigali mu gitondo cyo ku wa gatanatu taliki ya 01 Nzeri 2018.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku Isi yose basaga 1200, bari mu bihugu bine ari byo Centrafrika, Haiti, Sudani na Sudani y’epfo.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga