Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yasubije abaturage ihene 23 zari zibwe

Polisi y ‘u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafashe ihene zigera kuri 23 zari zaribwe mu miryango itandukanye yo mu karere ka Nyagatare. Izi hene zibwe mu ijoro ryo kuwa 4 Nzeri 2018, mu Murenge wa Karangazi akagari ka Musenyi.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Uburasirazuba avuga ko izi hene zafatiwe mu murenge wa Rwimbogo, mu Karere  ka Gatsibo, kuwa 5 Nzeri 2018.

Yagize ati:” Nyuma yo kumenya ko hari ihene zibwe mu Karere ka Nyagatare, Polisi ifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, twatangiye gushakisha izi hene, ziza gufatirwa mu murenge wa Rwimbogo mu kagari ka Rwikiniro.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko ibikorwa byo gushakisha izi hene byakoze na Sitasiyo ya Polisi ya Rwimbogo.

Yagize ati:’’ zimwe muri izi hene zigera kuri 16 zafatiwe hafi n’ishyamba rya Gatsibo mugihe 7 zafatiwe mu ishyamba rya Gabiro mu gihe abagize uruhare muri ubu bujura bari bagishakisha abaguzi.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko Mutsindashyaka Patrick w’imyaka 34 y’amavuko  umwe mubakekwaho ubu bujura ubu yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, mu gihe abandi bagishakishwa.

CIP Kanamugire asoza agira inama abaturage kutishora mu  bikorwa by’ubujura kuko biri mu bikorwa bihungabanya umutekano bikaba bihanwa n’amategeko.

Yagize ati:’’ Uretse kuba bihungabanya umutekano w’umuntu wabuze ibye, mukwiye kuzirikana ko ubujura ari cyimwe mu byaha bihanwa n’amategeko bityo mukaba mukwiye kwirinda ingaruka zabageraho mugaharanira kwiteza imbere mukoresheje amaboko yanyu.’’

Izi hene zikaba zarashubijwe ba nyirazo aribo Nsengiyumva Francois, Mukankusi Bonifrida, ndetse na Benon Rwivanga.

Mukankusi umwe mu bashubijwe ihene ze yashimiye inzego z’umutekano umwete n’umurava zikorana mu gutabara abaturage.

Yagize ati:’’ Ihene ni itungo rifasha nyiraryo kugira imibereho myiza, arazigurisha akabona amafaranga, cyangwa akabona ifumbire akabasha guhinga akeza, turashimira Polisi n’abo bafatanyije mu bikorwa byo gushakisha aba bajura tukaba dushubijwe amatungo yacu.’

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →