• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Nyaruguru: Abayobozi basabwe ubufatanye mu gukumira ibyaha

Umwanditsi
October 3, 2018

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyaruguru yateranye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2018, abayobozi basabwe kongera ubufatanye n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha, barushaho kwicungira umutekano binyuze mu marondo.

Ni inama yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere kanyaruguru, abahagarariye abagore n’urubyiruko muri njyanama ndetse n’inzego z’umutekano. Ni inama yayobowe n’umuyobozi w’aka karere, Habitegeko Francois.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugu Habitegeko Francois agaragaza ko muri rusange umutekano wifashe neza.

Yagize ati ’’ Bitandukanye n’ibihuha bivuga ko ntamutekano uhagije dufite,imirenge yose igize akarere ka Nyaruguru  iratekanye akarere kacu ni nyabagendwa kandi abaturage bakora ibikorwa byabo amanywa n’ijoro.’’

Meya Habitegeko yasabye abayobozi kunzego zose kuva mu biro bakegera abaturage

Yagize ati” Mukwiye kurushaho kwegera abturage mu rwego rwo kumenya ibibazo ba fite bikanakemuka ibi bizadufasha kwesa imihigo nk’abayobozi kandi n’imibereho myiza y’abaturage irusheho kuba myiza.’’

Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru yagaragaje ko ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano biri ku isonga mu bihungabanya umutekano muri aka karere hakenewe ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage mu kubirwanya.

Yagize ati” Hirya no hino haracyagaragara abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano birakwiye ko abayobozi barushaho kwegera abaturage haba mu nama , mu nteko z’abaturage ndetse no mu mugoroba w’ababyeyi batange mo ibiganiro bigaragaza ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima ndetse no ku mutekano.’’

SP Kagenza avuga ko hari aho usanga ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ibiyobyabwenge  ndetse n’ubujura akenshi ababikora baba bitwikiriye ijoro bikaba bikwiye ko abaturage barushaho kwicungira umutekano binyuze mu marondo.

Yagize ati” Baba abiba imyaka y’abaturage mu mirima, cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge usanga babikora bitwikiriye ijoro. Turasaba abaturage ubufatanye n’inzego z’umutekano binyuze mu gukora amarondo ndetse no gutangira amakuru kugihe ibyaha bikabasha gukumirwa bitaraba.’’

Iyi nama yashojwe hafashwe imyanzuro itandukanye irimo kurushaho gucunga umutekano binyuze mu gukaza no gukurikirana amarondo bihoraho, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, gukorana n’amadini n’amatorero atandukanye ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu muryango ndetse n’ihohoterwa.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Gapfizi Faustin says:
    October 8, 2018 at 6:06 am

    uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kwicungira umutekano kugira ngo gufata abashaka kuwuhungabanya byorohe. kwicungira umutekano, dutangira amakuru ku gihe bizadufasha kugira imidugudu myinshi itarangwamo icyaha.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga