• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Ngoma: Amakuru yatanzwe n’abaturage yatumye hafatwa Litiro 500 z’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko

Umwanditsi
November 5, 2018

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Sake, mu kagari ka Gafunguzo Tariki 05 Ugushyingo 2018, yakoze igikorwa cyo gufata no kumena inzoga z’inkorano zavugwaga muri uyu murenge.

Ni  ku makuru yatanzwe n’abaturage, uwitwa Mukakibibi Laurence w’imyaka 38, mu rugo rwe Polisi yahasanze litiro zigera kuri 500 z’inzoga z’inkorano yakoraga zizwi ku izina ry’Inkanika.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo uyu muturage afatwe ari amakuru yatanzwe n’abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano(CPCs) aho bagaragaje ko mu murenge wa Sake hari abantu bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano.

Yagize ati:”Abagize CPCs bamaze kutugezaho ayo makuru twihutiye gutegura igikorwa cyo gufata abo bantu bagikora izo nzoga z’inkorano, nibwo Polisi yageze mu rugo rwa Mukakibibi tugasanga koko afite ziriya nzoga.”

CIP Kanamugire yasabye abaturage bagifite umuco mubi wo gukora no gucuruza inzoga zitemewe kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye kandi ko ku bufatanye n’abaturage ntawe uzakomeza gukora izo nzoga ngo ye gufatwa.

Yagize ati:” Uriya mugore yari afite amayeri yo kwenga inzoga zisanzwe n’izindi z’inkorano zizwi nk’inkanika, akazitarira rimwe akazana zicururiza rimwe ku buryo utapfa kumenya ibyo ari byo”.

Izi nzoga zikimara gufatwa zamenewe mu ruhame abaturage bahabwa ubutumwa bwo kwirinda kunywa bene ziriya nzoga kuko zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakizikora bafatwe babihanirwe.

Yagize ati:”Ziriya nzoga ni mbi ku buzima ndetse no ku mutekano w’Igihugu, muzarebe abantu bahora banywa ziriya nzoga ukuntu bahora batakaza ibiro kubera uburwayi bazikuramo, byongeye ziriya nzoga ni isoko y’ibyaha nko gufata ku ngufu abagore n’abana, urugomo, amakimbirane mu miryango, n’ibindi.

Yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe, abasaba kudacika intege.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga