• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Ibikorwa byanyu nibyo bizahamya ko muri intore koko-V/Mayor Tuyizere Thaddee

Umwanditsi
January 6, 2019

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yasabye Intore z’inkomezabigwi 459 zatorezwaga mu cyanya cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera-Rukoma kuva tariki 2-5 Mutarama 2019 kurangwa n’ibikorwa by’Intore aho bagiye ku midugudu, bagafasha abaturage mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ubwo yasozaga itorero ry’Inkomezabigwi ikiciro cya 7, mu butumwa yazihaye azituma ku rugerero, yazisabye kurangwa n’ibikorwa bigaragaza ko batojwe koko kandi bagatorezwa gutumwa, by’umwihariko mu gufasha kubaka itorero ry’umudugudu, yabasabye kuba intore z’ibisubizo.

Yagize ati” Mutorejwe gutumwa kandi tubizeyeho intumwa nziza. Ibikorwa birivugira, tugire amagambo make ibikorwa bibe byinshi, muzabe intore zirangwa n’ibikorwa. Bajya bavuga ko umugabo ari usohoza ubutumwa bw’abamutumye, ariko hari n’ibyo mwiyemeje kandi iyo wiyemeje ikintu, ukakirahirira, ukagisinyira aba ari igihango ugiranye n’Igihugu, muri intore kandi murashoboye, ibikorwa byanyu bizabarange.”

Itsinda rihagarariye intore rigaragariza ubuyobozi imihigo y’intore.

Mubyo abatojwe biyemeje, bakabirahirira ndetse bakabisinyira, birimo; Gufasha abayobozi b’Itorero ry’Umudugudu mu ngamba zose abatozwa baherereyemo arizo; Ibirezi, Imbuto, Indirira ( Indirirarugamba), Indahangarwa, Ingobokarugamba hamwe n’ Inararibonye.

Bahize kandi kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa mu ngo zitabufite no kubakangurira kubugirira isuku, bahiga gufasha abajyanama b’ubuzima gushimangira imikorere y’igikoni cy’umudugudu hagamijwe kurandura burundu imirire mibi.”

Bamwe mu bayobozi bitabiriye gusoza iri torero ryabereye muri GS Remera-Rukoma.

Mu mihigo y’izi ntore z’inkomezabigwi, bahize kandi; Gukumira impamvu zose zatuma umwana ata ishuri no gusura abarivuyemo bakagaruka, bahiga kuzafatanya n’abaturage gukurungira inzu zose zitarimo sima hagamijwe kwimakaza isuku yo mungo no kwirinda imbaragasa zitera amavunja.

Mu gukomeza imihigo yabo, bahize Gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru aho bigaragaye, bahize gukumira impamvu zose zatera inda zitifujwe no gutanga amakuru ku bahohotewe, bahize gukangurira abaturage gukora imyitozo ngororamubiri by’umwihariko Siporo rusange iba ku cyumweru cya 3 cya buri kwezi.

Izi ntore z’inkomezabigwi, zahamije ko imihigo yose zahize zikanayisinyira ziteguye kuyesa ariko kandi zinashyira mu bikorwa inama n’impanuro bahawe n’ubuyobozi  zizabafasha guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Bijejwe ko aho bagiye batisanga kuko ngo hari indi mitwe y’intore itandukanye bazafatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda by’umwihariko bahereye aho batuye.

Mu gusoza iri torero, yaba ubuyobozi ndetse n’intore muri rusange bashimiye perezida paul Kagame wagaruye itorero mu Rwanda, bavuga ko ari kimwe mu bisubizo mu gufasha umunyarwanda kwiyubaka no kubaka igihugu, rikaba umusemburo w’impinduka nziza.

Abatorezwaga mu cyanya cy’urwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma uko ari 459, ni abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye baturutse mu Mirenge ya Kayenzi, Karama, Ngamba na Rukoma.

Intore ziyerekana.

Uretse aba, itorero ry’izi ntore z’inkomezabigwi ryabereye hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kamonyi ku masite atandukanye aho hatojwe abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye 1715 ( niyo mibare y’abasoje itorero). Igikorwa cyo gutoza izi ntore nk’uko ubuyobozi bwabitangaje ngo cyagenze neza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga