• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Amajyepfo: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bicaranye n’ubuyobozi bacoca ibibazo

Umwanditsi
January 14, 2019

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abanyabirombe mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango kuri uyu wa gatanu tariki 11 Mutarama 2019 bicaranye n’ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo biga ku bibazo biri mu bucukuzi n’icyakorwa ngo burusheho gutanga umusaruro urenze uboneka ubu, hirindwa impanuka n’ubucukuzi butubahirije amategeko.

Muri iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Muhanga, bimwe mu bibazo byagaragajwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo; Abahabwa ibirombe bakabikodesha ( aba babwiwe ko itegeko ribyanga urunuka), abacukura bangiza ibidukikije, ubumenyi buke bw’abacukuzi n’ibindi birimo no kutubahiriza amategeko.

CG Emmanuel K Gasana, Guverineri w’Intara y’amajyepfo yasabye abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri rusange gukora ubucukuzi butanga umusaruro ugaragara, ubucukuzi bwa kinyamwuga kandi bujyanye n’igihe, kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi, kwirinda ibibazo by’impanuka zikunda kugaragara zigahitana bamwe abandi zikabasigira ubumuga, Kugira abakozi bazwi kandi bafite ibikoresho bituma binjira mu birombe, kutangiza ibidukikije n’ibindi.

Bamwe mu bacukuzi, bashinja ikigo kibashinzwe kugira uruhare muri bimwe mu bibazo bafite

Bamwe mu bakora ubucukuzi, bashyize mu majwi ikigo gishinzwe iby’ubucukuzi ko gifite uruhare runini mu bucukuzi bw’akajagari no gutuma amategeko n’amabwiriza bitubahirizwa. Bavuga itangwa ry’impushya ridasobanutse, Tags, ubugenzuzi n’ibindi.

Ibi kandi byanaciwemo amarenga ndetse hamwe binashimangirwa n’abayobozi b’uturere bagaragaje ko hari imikorere itanoze mu bakozi b’iki kigo. Bavuga ibijyanye n’itangwa ry’impushya zo gucukura ( ko hari n’abazihabwa ukibaza icyagendeweho ukakibura), ubugenzuzi bakora, Tags zihabwa abacukuzi, imikoranire idahwitse hagati y’abayobozi na bamwe mu bahabwa ibyangombwa, aho ngo hari abishongora bavuga ko ntawe uzi uburyo bahabwamo impushya n’aho bazihererwa  n’ibindi.

John Kanyangira, umukozi mu kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Peterori na Gaz yavuze ko nta ruhare iki kigo gifite mu bibazo biri mu bucukuzi, ko ahubwo ibyinshi biterwa n’imyumvire ya bamwe mu bakora ubu bucukuzi no kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi kwa bamwe. Avuga ko ibi byahagurukiwe ku buryo mu gihe cya vuba hari abazahura n’akaga ko kutubahiriza amategeko n’amabwiriza.

Kubijyanye no gutinda gutanga impushya, zaba iza burundu ndetse n’iz’ubushakashatsi, avuga ko byatewe ahanini n’imivugururire y’itegeko, ko kandi ibi bitabuza abari bazisanganywe gukora mu gihe baba barasabye bategereje igisubizo. Gusa avuga ko itegeko ritemerera ufite icyangombwa cy’ubushakashatsi gukora ubucukuzi.

Ku bahabwa Tags- uburenganzira bwo kujyana umusaruro ku isoko, hari ngo abazibonamo nk’imari aho kuzikoresha mu musaruro bafite bakazigurisha, ari nabyo ngo kenshi biha icyuho abacukura mu buryo butemewe n’amategeko, abafite iyi myumvire nabo ngo bari mu bica nkana amategeko n’amabwiriza, bagaha icyuho abafite amabuye yise ay’amaraso kuko baba bayabonye bitemewe.

Muri iyi nama, ubuyobozi ndetse n’abacukuzi bemeranijwe ku; Kuvugurura imikorere n’imikoranire, Kuzuza ibikenewe mu mpushya zo gucukura, Kubahiriza amategeko agenga ubucukuzi, Guhuza ibikorwa by’inzego, Kurengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije, Guhora hakorwa ubugenzuzi, Kubaka ubumenyi n’ubushobozi, Ubukangurambaga mu kurwanya imyumvire mibi no gukumira ibyaha, Guhana amakuru hagamijwe gutabara abari mukaga n’abakora ibinyuranije n’amategeko, Biyemeje kandi ko inama nk’iyi izajya iba rimwe mu gihembwe, hagasuzumwa imikorere n’imikoranire.

Mu ntara y’amajyepfo, kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mukwa 12 kwa 2018 ibirombe byahitanye ubuzima bw’abantu 46 abandi 25 barakomereka. Akarere ka kamonyi niko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira impfu z’abantu baguye mubirombe, mu gihe mu gihugu cyose, ibirombe byahitanye abasaga 120.

Abacukuzi kandi bongeye gusabwa gukaza umurego mu gucunga umutekano w’aho ibirombe byabo biri. Ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo cyasabwe ko cyashaka uburyo bwo kurinda umutekano ibirombe kiba cyambuye ababikoreshaga cyangwa se aho impushya ziba zararangije igihe. Hasabwe kandi ko hakorwa ubuvugizi bugamije gutuma amafaranga 10% ava mu musaruro agarukira uturere kugira ngo afashe mu iterambere ry’abatuye ahakorwa iyi mirimo y’ubucukuzi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga