• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rwarutabura: Bibukijwe kugira isuku n’umutekano ibyabo ” Isuku yanjye, isuku yawe”

Umwanditsi
March 20, 2019

“Isuku yanjye, isuku yawe” bumwe mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano, bwatangijwe n’abayobozi b’umurenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali. Ubuyobozi bw’umurenge bugira buti: “Nyamirambo ikeye kandi itekanye”.

Ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano bwatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2019, mu isantere y’ubucuruzi ya Rwarutabura iherereye mu murenge wa Nyamirambo. Bukaba bwarahuje ubuyobozi bw’umurenge, inzego z’umutekano, abaturage n’abafatanyabikorwa bakorera mu murenge wa Nyamirambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza, yagize ati “Twatekereje gukorera muri kano gace ka Rwarutabura dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu byumwihariko n’abaturage kuko ariho hakigaraga ikibazo cy’isuku nke hakaba hakigaraga n’abanywa inzoga zinkorano.”

Gitifu Uwamwiza akomeza ati“ Mu bukangurambaga turimo “Isuku yanjye, isuku yawe. Nyamirambo ikeye kandi itekanye” turi kwibanda mubice by’ibyaro dufite kuko ku mujyi ho imyumvire yarazamutse cyane isuku n’umutekano babigize ibyabo”.

Avuga kandi ko uyu muganda w’isuku n’umutekano udasanzwe uzakomereza no mutundi duce dutandukanye tugize umurenge wa Nyamirambo by’umwihariko aho imyumvire ku isuku n’umutekano bitarumvwa kimwe. Ati “ibi tuzabigeraho dufatanyije n’abaturage, kuko nibamara kumva ko isuku ari iyabo, Nyamirambo izaza ku isonga muyindi mirenge igize umujyi wa Kigali”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge Sano yakanguriye abari bitabiriye icyo gikorwa kugira isuku mu byo bakora byose kuko isuku ari isoko y’ubuzima.

Yakomeje kandi asaba abaturage ndetse n’urubyiruko by’umwihariko gufatanya n’inzego z’umutekano ku wubungabunga, bakagira uruhare rugaragara mu gutanga amakuru vuba y’abashobora gukora ibyaha no guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira no guta muri yombi abanyabyaha.

Yasoje aburira abacuruza ibiyobyabwenge kurya bari menge kuko amategeko akaze ahana ababicuruza n’ababikoresha. Yavuze ati:”Hari byinshi abantu bacuruza bakiteza imbere, abacuruza ibiyobyabwenge babireke hakiri kare batarafatwa ngo bakurikiranwe n’ubutabera”.

Abaturage bo mu Kagari ka Rugarama mu isanteri y’ubucuruzi ya Rwarutabura bishimiye umuganda bakoranye n’abayobozi babo kuko ubutumwa bahawe buzatuma babasha gukumira ibyaha bigaragara mu isanteri yabo no kongera amatsinda-club y’isuku mu midugudu batuyemo.

Umwe muri bo, Uwambaje Dancilla, yagize ati “Byatunejeje kuko tumenyereye gukora isuku aho dutuye tukirengagiza aho tujyenda, ahahurira abantu benshi naho dukorera. Twabwiwe ko ni dukorera hamwe buri wese akabigira ibye tuzaba abambere mu mujyi wa Kigali. Tugiye kongera amatsinda-club y’isuku mu midugudu yacu hari byinshi rero tuzageraho. Ubu bukangurambaga tugiye kubugira ubwacu aho kuba ubw’abayobozi”.

Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano. “Nyamirambo ikeye kandi itekanye” buzamara igihe cy’amezi ane.

Jean Elysee Byiringiro

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga